Umunyamakuru wa Siporo kuri RBA, Rugaju Reagan, yatangaje ko hari igihe azashyira hanze amakuru yose azi kuri Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo bakoranye, ashimangira ko hari byinshi bitarajya ku mugaragaro ku mikoranire yabo n’ibyabereye mu kazi.
Ibi Reagan yabivuze mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram Live, aho yasubizaga ku makuru amaze iminsi acicikana ku mibanire ye na Lorenzo, wahoze akorana na we mu biganiro bya siporo.
Rugaju Reagan na Musangamfura Christian bahoze bakorana mu kigo cy’itangazamakuru cya Leta, RBA, ariko baza gutandukana nyuma y’amakimbirane yavuzwe hagati yabo mu mwaka ushize.
Amakuru yavuzwe icyo gihe agaragaza ko habayeho kutumvikana gukomeye ubwo bari mu gikorwa cya “RBA Hafi Yawe” cyabereye mu Karere ka Karongi. Nyuma y’icyo gikorwa, Lorenzo yaje guhagarikwa ku kazi, aza no kuva muri RBA.
Reagan yavuze ko Lorenzo yishimiye ifungwa rye ubwo RDF yakurikiranaga ibijyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga muri APR FC, ariko nyuma yo gufungurwa k’uyu munyamakuru, bongeye kugaragara hamwe bamamaza ibikorwa bitandukanye.
Muri iki cyumweru, hongeye kuvuka impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’isezera ry’uwari ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, Ngabo Roben. Hari abatangaje ko ashobora gusimburwa na Lorenzo, nubwo we ubwe yabiteye utwatsi.
Impaka zarushijeho gukara nyuma y’uko itangazo rya Rayon Sports ribanje kugaragara ku mbuga za Lorenzo mbere y’uko risohoka ku mbuga z’iyo kipe, bituma bamwe bakeka ko yaba afite aho ahuriye n’imirimo yayo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze butangaza ku mugaragaro ko yamuhaye inshingano.
Itangazo rya Rayon Sports ryamagana ibyatangajwe na Reagan kuri Radio Rwanda, avuga ku irekurwa rya myugaruro Serumogo Ali ritavuzweho rumwe muri Gikundiro ryatumye icyari kibyimbye hagati y’uyu munyamakuru na Lorenzo kimeneka.
Kuba iri tangazo ryarasohotse ku mbuga bwite za Lorenzo mbere y’imbuga nkoranyamabaga za Rayon Sports byatumye benshi bemera ko ibyavuzwe byari ukuri, ko ari we wasimbuye Ngabo Roben, nubwo we yabyamaganiye kure.
Muri ‘Live’ yakoze kuri ‘Instagram’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Rugaju Reagan yagaragaje ko bitumvikana uburyo itangazo ry’ikipe ryabanza ku muntu utayirimo.
Ati “Itangazo ryanditse, atari kuvuga ngo hari amakuru ndikumva avuga uku. Oya. Mfite itangazo rya Rayon, ndirekuye Saa 18:45, noneho Rayon irirekuye nyuma y’iminota itanu.”
Mu bisobanuro bye, Lorenzo yavuze ko nta kazi afite muri Rayon Sports kandi ko atavugana n’umuvugizi w’iyo kipe. Yavuze ko iryo tangazo ryanyuze kuri konti ye rishobora kuba ryaragiyeho biturutse ku ikosa cyangwa rikamugeraho rinyuze mu matsinda ya WhatsApp.
Reagan we yavuze ko azi neza Lorenzo bitewe n’igihe kinini bakoranye, anongeraho ko naramuka akomeje kumwibasira azashyira hanze amakuru yose azi ku byabereye mu mikoranire yabo mu bihe byashize, cyane cyane ku byabereye i Karongi.
Yavuze kandi ko atigeze agirana ikibazo n’abandi banyamakuru bakorana na Lorenzo barimo abo bakorana kuri SK FM, ndetse n’abo bakoranye kuri Radio Rwanda, Radio 10 na Radio 1.
Iyi nkuru ishingiye ku byatangajwe n’impande zombi mu biganiro byabo ku mbuga nkoranyambaga. Inzego bireba ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku makimbirane avugwa hagati y’aba banyamakuru.
