Arsenal yatsinze Wigan Athletic igera mu cyiciro cya gatanu muri FA cup

2 minutes, 18 seconds Read

Ikipe ya Arsenal ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare yatsinze byoroshye Wigan Athletic ibitego 4-0 mu mukino w’icyiciro cya kane cya FA Cup wabereye kuri Stade ya Emirates, Wigan isanzwe ikina mu cyiciro cya gatatu m’Ubwongereza aricyo bita League One.

Mu minota 27 ya mbere gusa, Arsenal yari yamaze gusoza umukino n’ibitego 4 byinjijwe na Noni Madueke, Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus ndetse n’igitego cyitsinzwe na Jack Hunt byahesheje iyi kipe itike yo kujya mu cyiciro cya gatanu, aho tombora izaba ejo ku wa Mbere.

Igitego cya mbere cyabonetse kumunota wa 11′ ku mupira watanzwe na Eberechi Eze, awuha Madueke nuko awushyira munshundura z’umunyezamu Sam Tickle.

Nyuma y’iminota irindwi gusa kumunota wa 19′ Arsenal yahise ibona igitego cya kabiri nanone cyaturutse kuri Eze watanze umupira kuri Martinelli.

Arsenal yatsinze igitego cya gatatu ubwo Jack Hunt yitsindaga igitego agerageza gukuramo umupira Gabriel Jesus yarateye mu izamu.

Igitego cya kane Gabriel Jesus yagitsinze k’umunota wa 27′ mu buryo bwiza cyane, yateye umupira muburyo bwa chip finish asoza ibitego byinjijwe muri uwo mukino, nuko igice cya mbere kirangira utyo.

Abenshi batekerezaga ko Wigan ishobora gutsindwa ibitego byinshi kurushaho, kuko Arsenal yari imaze kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu gice cya mbere.

Gusa nyuma yo kuruhuka, Wigan yagarutse mu mukino ifite imbaraga n’ishyaka, ibasha guhagarika ubusatirizi bw’Arsenal kugira ngo itongera gutsinda ibindi bitego babifashijwemo n’umunyezamu Sam Tickle wakoze akazi gakomeye.

Umunyezamu Tommy Setford w’imyaka 19 yagize amahirwe akomeye kuko yinjiye asimbuye Kepa Arrizabalaga avuye ku ntebe y’abasimbura, akina umukino we wa mbere muri FA Cup.

Christian Norgaard ukinira Arsenal niwe wabaye umukinnyi mwiza w’uyumukino.

Nyuma y’uyumukino Noni Madueke yaganirije itangazamakuru agira ati:

“Ndishimye cyane, twakinnye mu buryo bwiza, dufite intego n’ishyaka bikwiye, twabonye ibitego bine kandi nta gitego dutsinzwe, rimwe na rimwe biragorana iyo tutiteguye neza cyangwa ngo dushyiremo imbaraga zishoboka, ariko uyu munsi si ko byari bimeze kuri twe, ni yo mpamvu twishimye cyane.”

Ku mikinire ya Eze, yagize ati:

“Uyu munsi yari ku rwego rwo hejuru cyane, yayoboye umukino hagati mu kibuga, agira uruhare muri buri gitego cyose cyabonetse, ndishimye cyane ku bwe.”

Ku gitego cye, Madueke yagize ati:

“Ndashimira Imana ku gitego no kubw’insinzi, ni wo murimo wanjye, gufasha ikipe uko nshoboye, icyo ni cyo nshyize imbere, kandi iyo dutsinze birushaho kuba byiza kurusha iyo twanganyije nk’uko byagenze ubushize.”

Ku bijyanye no guhatanira ibikombe bine bitandukanye muri uyu mwaka, yagize ati:

“Abafana bafite uburenganzira bwose bwo kwishima no kugira icyizere, turimo gukora cyane kugira ngo tugere ku musaruro mwiza, nk’uko imikinire yacu iri ku rwego rwiza muri iki gihe, icyo ni cyo dushyize imbere, birashimishije rwose, ariko tugomba gukomeza gukora ibyo dusanzwe dukora buri munsi, hanyuma tukazareba aho tuzaba tugeze umwaka urangiye.”

Arsenal yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yinjije ibitego bine mu minota 30 ya mbere y’umukino mu mateka ya FA Cup.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *