Uwahoze ari Perezida w’Amerika Barack Obama yavuze mu buryo buziguye kuri videwo y’irondaruhu yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Donald Trump, abwira umuyobozi w’ikiganiro cya podcast ko kugira isoni n’imyitwarire myiza byahoze biranga abayobozi, ubu byatakaye.
Iyo videwo ikomeretsa yari irimo igice kigaragaza Obama n’umugore we Michelle nk’inguge, bituma binegwa henshi n’abo mu ishyaka ry’abademokarate n’iry’abarepuburikani.
Mbere, ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House byashyigikiye iyo videwo, bivuga ko umwuka mubi yateje ari “uburakari bwo kwigirisha”, nyuma ubwo butumwa bwaje kwegekwa ku mukozi wo mu biro bya Perezida ndetse buranasibwa.
Obama ubwo yavuganaga n’umuyobozi w’ikiganiro cya podcast, Brian Tyler Cohen, wo mugice cyo kwisanzura mu bitekerezo no kubaha ibitekerezo by’abandi, yabajije Obama wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Amerika ku mvugo ikoreshwa muri politike aha Cohen yakomoje ku butumwa Trump yatangaje, nk’urugero rw’ubundi bwinshi bwa vuba aha bwateje impaka.
Icyo gice cyajyanishijwe n’indirimbo The Lion Sleeps Tonight cyashyizwe ku mpera ya videwo yatangajwe kuri konti ya Trump yo ku rubuga Truth Social, irimo ibivugwa bidafitiwe gihamya byuko habaye uburiganya mu matora ya perezida yo mu 2020.
Ubwo butumwa bwateje uburakari mu banyapolitiki, barimo n’abo ku rwego rwo hejuru bo mu ishyaka ry’abarepuburikani rya Trump.
Senateri Tim Scott ari nawe senateri umwe rukumbi w’umwirabura w’umurepubulikani yavuze ko ubwo butumwa ari cyo “kintu cy’irondaruhu rikomeye cyane nigeze mbona kivuye muri iyi White House”.
Iyo videwo yibutsa ibindi bishushanyo birimo irondaruhu bigereranya abirabura n’inkende, ndetse uko bigaragara yakuwe mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa X bwatangajwe mu kwezi kw’Ukwakira mu mwaka wa 2025 na Xerias, ukora ubutumwa bwo gutebya buzwi nka meme, akaba ari uwo mu murongo w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera.
