Imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 20 yagiye hanze

1
2 minutes, 25 seconds Read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026, ku nshuro yayo ya 20, uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

Mu bitabiriye Umushyikirano, harimo abayobozi batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa, n’itangazamakuru.

Imyanzuro yafatiwe munama y’igihugu y’umushyikirano iri mubyiciro 3 aribyo: ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere.

Mu ijambo ritangiza Umushyikirano, Nyakubahwa wa Repubulika yibukije akamaro k’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’inkingi mu iterambere ry’igihugu cyacu mu guharanira kwigira. Yagarutse kandi ku ruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda kugira ubumwe, kwigira no kwigirira icyizere. By’umwihariko, yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye kubazwa ibyo bashinzwe.

Ibiganirwaho byatangijwe muri uyu Mushyikirano byibanze ku ngingo zikurikira:

I. Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihe gito yo Kwihutisha Iterambere (NST2);
II. Iterambere ry’ubukungu burambye;
III. U Rwanda mu ruhando mpuzamahanga;
IV. Imiyoborere myiza, uburezi n’umurimo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

I. UBUKUNGU

  1. Kunoza itegurwa n’ikurikiranwa ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.
  2. Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.
  3. Gushingira ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
  4. Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhaza ku isoko, kongera agaciro kibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
  5. Gukemura ikibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.
  6. Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu.

II. IMIBEREHO MYIZA

  1. Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.
  2. Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyi ngiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.
  3. Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhaga no kuzamura impano zarwo.

III. IMIYOBORERE

  1. Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurinyo.
  2. Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyitwarire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.
  3. Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ibikorwa by’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ihohoterwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Hibanzwe ku bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza biyemeje kwihutisha imishinga, kongera umusaruro mu buhinzi n’inganda, no guteza imbere urubyiruko binyuze mu burezi bufite ireme.

Hashimangiwe ko umuturage agomba gushyirwa ku isonga, abayobozi bakarangwa n’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.

Inama y’igihugu y’umushyikirano yasize icyizere ko u Rwanda ruzakomeza inzira y’iterambere rishingiye ku bumwe, kwigira no gukorera hamwe.

About The Author

Inkuru bihuye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *