Igihugu cya Denmark cyafunguye yacyo nshya i Kigali mu Rwanda, igikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Iyi ntambwe igaragaza icyerekezo cya Denmark cyo kubaka ubufatanye bungana kandi burambye n’ibihugu bya Afurika, aho u Rwanda rubonwa nk’igihugu gifite umutekano, iterambere ryihuta ndetse n’urwego rwiza mu bucuruzi, no guhanga udushya mu karere.
Gufungura iyi ambasade byakurikiye uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’Umuminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yakoreye i Kigali tariki ya 15 na 16 Gashyantare 2026, ari kumwe n’intumwa zari zimuherekeje.
Mbere yo gufungura ku mugaragaro Ambasade ya Denmark i Kigali, ibikorwa bya dipolomasi by’iki gihugu mu Rwanda byakorwaga binyuze kuri Ambasade yayo i Kampala muri Uganda.
Mu rugendo rwe, Rasmussen yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rasmussen yanitabiriye ibiganiro byabereye muri Norrsken East Africa ari kumwe n’abayobozi b’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda RDB, Ibiganiro byibanze ku kwihangira imirimo, iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse ndetse no guhanga udushya, hagaragazwa uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu guhanga imirimo mishya nubwo rugihura n’imbogamizi zirimo kubona igishoro, ubumenyi no kwaguka ku masoko yo mu karere.
Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye hagati ya Denmark n’u Rwanda mu kubaka urwego rw’ibigo by’ikoranabuhanga no guhanga udushya rugenda rukomera.
Minisitiri Rasmussen yanagiriye uruzinduko muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yaganiriye n’abanyeshuri ku mahirwe yo gukomereza amashuri mu Burayi no ku bijyanye na gahunda zo kungurana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Mu nama yakurikiyeho na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, hibanzwe ku bucuruzi, ishoramari ndetse no gukomeza kunoza umubano wa dipolomasi.
Intumwa za Denmark zanahuye n’abashoramari bo mu bihugu byombi ndetse zinasura imishinga iterwa inkunga na Denmark, irimo n’ikorwa ry’ikigo kinini gikora imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi cya BasiGo mu Rwanda.
Abayobozi bavuze ko iyi mishinga igaragaza uko inkunga mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’ishoramari ry’abikorera bishobora gukorana mu guteza imbere amasoko akiri kuzamuka.
Ambasade ya Denmark yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 16 Gashyantare, mu birori byahuriyemo Rasmussen na Nduhungirehe.
U Rwanda rwakiriye Denmark mu muryango w’ibihugu bifite za ambasade i Kigali, mu gihe Denmark yatangaje ko iyi ambasade nshya isimbuye ibiro byari bisanzwe muri Uganda, Kigali izaba ari yo shingiro ry’imikoranire ya Denmark n’u Rwanda.
Ibi bijyanye n’ingamba nshya za Denmark muri Afurika, zishingiye ku kugabanya imvugo z’ubwibone no kongera ubufatanye bungana, hamwe no guteza imbere ubucuruzi, uburezi n’ubufatanye burambye n’ibihugu bifite iterambere rihamye.
Nubwo nta masezerano mashya akomeye yashyizweho umukono muri uru ruzinduko, impande zombi zavuze ko gufungura ambasade ari umusingi ukomeye wo kwagura ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, guhanga udushya, kurengera ibidukikije no guteza imbere umutekano mu karere.
Abayobozi bavuze ko uru ruzinduko rwagenze neza, kandi ko ambasade nshya ya Denmark i Kigali izaba urubuga rwo gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho mu myaka iri imbere.
