Ishimwe Pierre umuzamu w’ikipe ya APR FC akomeje kubabaza abakunzi b’iyi kipe kubera imvune ye itunguranye.
Amakuru y’imvune uyu musore yatangajwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026 aho uyu munyezamu ashobora kumara igihe kigera ku mezi abiri cyangwa atatu atagaragara mu kibuga kubera imvune yamusigiye ikibazo mu mitsi y’agatuza nk’uko amakuru abivuga.
Igihe byaba bigenze uko byifuzwa,hakozwe ibisabwa n’abaganga uyu musore ashobora kuzagaruka mu kibuga mu mezi atatu ari imbere gusa ashobora no kutagerayo byose bikazaterwa n’uko azitwara mu bihe bye by’uburwayi.
Iyi nkuru ntabwo yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu mukinnyi ndetse n’aba APR FC yakinnyemo mu gihe gito gishize gusa akaba yari yaramanuwe mu bana bato b’ikipe ya APR FC nk’uko bigenda bivugwa mu itangazamakuru.
Ishimwe Pierre yamenyekanye ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru y’ikipe y’ingabo yambara umukara n’umweru aho yagiye yigaragariza neza abakunzi b’iyi kipe mu mikino igiye itandukanye bagiye bahuramo n’andi makipe maze akigaragaza ibyatumye yongera igikundiro.
Bivuzeko abakunzi be n’abari bamutegereje mu kibuga bakomeza kumutegereza kuko bazongera kumubona mu mikino yeruye haba mu marushanwa akinwa hano mu Rwanda nka Shampiyona nandi aruko amaze kuba yagarura imbaraga n’ubuzima bwiza akize iyi mvune.
