Abagabo batatu mu gihugu cya Nigeria ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Algeria nyuma yo kugerageza kwinjira mu gihugu cya Espagne mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, abo bagabo bagerageje kwambuka umupaka bihishe mu modoka itwara amatungo, mu rwego rwo kwirinda ko babonwa n’abashinzwe umutekano, bivugwa ko bambaye imyambaro imeze nk’iy’intama kugira ngo bivange nandi mamatungo yari ari muri iyo modoka.
umugambi wabo ntiwagenze nk’uko babyifuzaga, polisi yatahuye intama zigenda ku maguru abiri, mu igenzura ryakorewe iyo modoka, abashinzwe umutekano babonye ko hari intama zigaragaza imyitwarire idasanzwe.
Abo bari bari bigize intama ngo babashe kwambuka bagaragaye bagenda ku maguru abiri kandi bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari abantu.
Kubera iyo myitwarire iteye amakenga, polisi yahise ikora igenzura ryimbitse, isanga koko intama eshatu ari abagabo biyoberanyije.
Bahise bakurwamo bafatwa bafungirwa aho bacungwa n’inzego z’umutekano.
Abo bakekwaho icyaha cyo kugerageza kwinjira mu kindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ubu bari mu maboko y’inzego z’umutekano, bakaba bashobora gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya mu by’abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Hari kandi amakuru avuga ko bashobora kongererwa ibindi byaha birimo no gukorera nabi amatungo, bitewe n’uko bivugwa ko bagendaga bakandagira amatungo mu rwego rwo kwivanga na yo.
Ubu buryo budasanzwe bwatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe babifata nk’ibisekeje, abandi babibona nk’ikibazo gikomeye cy’abimukira bashaka ubuzima bwiza mu mahanga.
