Mu gihe bitegura gukora ubukwe, Clapton Kibonke yasabye umugore we ko bakomeza kwibanira iteka ryose hanyuma undi nawe arabyemera.
Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.
Clapton yemeje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye harimo uwo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.
Imihango y’ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky babyaranye abana batatu, iteganyijwe ku wa 4 Mata 2026.
Clapton Kibonge yavuze ko mbere yo kubana n’umugore we, yabanje kumusaba ko yamwambika impeta ariko ubushobozi bubabera ingume.
Ati “Mbere y’uko tubana, umugore wanjye yansabye ko namwambika impeta (ibyo benshi bita gutera ivi), ariko nsanga amafaranga nari kubikoresha ariyo mfite imbere n’inyuma kandi nari ntaragura matola. Icyo gihe namusabye ko yareka aho gukora ibyo birori nkagura ibyo tuzararaho ambera imfura arabyemera.”
Ibyo byatumye Clapton ahorana ideni ry’umugore we ku mutima kugeza ubwo ateguye bya birori bifuzaga ubukene bukababera ibamba.
Mu minsi ishize nibwo Clapton yemeje ko agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo banasezeranye imbere y’amategeko
Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026, bazahita banasezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.
Clapton Kibonke yarushinze n’inshuti ye by’igihe kirekire Ntambara Mutoni Jacky, barushinze mu mwaka w’i 2018 uyu munsi Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu.
Clapton Kibonke asanzwe ari umukinnyi wa film ndetse akaba numunyarwenya, aho yagaraye muri film nka Seburikoko, Umuturanyi ndetse nizindi zitandukanye.
