Lt Colonel Willy Ngoma wari umuvugizi wa M23 yapfiriye mugitero cya drones

1 minute, 35 seconds Read

Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yishwe n’igitero cya drone ya DRC Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi gisirikare w’umutwe wa AFC/M23, yishwe mu gitero cy’indege nto itagira umupilote (drone), nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.

Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yishwe mu gitero cya drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026 mugitero cya drone cyagabwe hafi ya Rubaya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’amasaha make umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, atangaje ku rubuga rwa X ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku masezerano y’agahenge, bukongera “gutangiza intambara yeruye ku mirongo yose y’urugamba.”

Kanyuka yavuze ko kuri uyu wa Kabiri, saa moya za mu gitondo (07:00), ihuriro ry’ingabo za Leta “ryagabye ibitero bikomeye kandi byateguwe ku bice bituwe cyane” birimo Kitendebwa, Kashihe na Kiduveri, mu karere ka Kalehe.

Yagize ati: “Ibi bitero by’ubugizi bwa nabi, bikomeje no muri iki gihe, bigaragaza ku mugaragaro umugambi w’ubutegetsi bwa Kinshasa wo gukwirakwiza ubwoba, akajagari n’urupfu mu baturage.”

Mu butumwa yari yanditse mbere kuri X, Kanyuka yavuze ko kuva saa munani n’iminota 43 z’ijoro (02:43), drones z’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zatangiye kurasa mu buryo budatoranya umujyi wa Rubaya, “zikwirakwiza ubwoba no kwica abasivile b’inzirakarengane.”

Yavuze ko “iki gikorwa cy’ubunyamaswa kigize icyaha cyibasira inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’intambara.”

Ikinyamakuru The New Times ducyesha iyi nkuru cyatangaje ko cyavuganye na AFC/M23 kugira ngo igire icyo ibivugaho, ariko kugeza ubu nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro ku bijyanye n’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma.

Isezerano rya Lt.Col Willy Ngoma yasize ahaye abanyamulenge, mbere yo gutabaruka rigira riti: “Genda ubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri RDC ko bibeshya”. Yitabye Imana asize abana bane.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *