Mupende Ramadhan, wamenyekanye cyane nka Bad Rama akaba n’uwahoze ayobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane, akomeje gutungura benshi kubera amagambo y’ibihuha n’ukwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze 22 Gashyantare 2026.
Iyi myitwarire yatunguye inshuti n’abavandimwe be bavuga ko atigeze arangwa n’ishyaka rya politiki, ahubwo ikaba ishobora kuba ari ingaruka z’ibibazo by’ubukungu n’ingutu n’amateka y’ubutiriganya yagiye arangwamo.
Amakuru agaragaza ko ubutunzi Bad Rama yamanyekanyeho mu Rwanda butaturutse ku mbaraga ze bwite, ahubwo bwaturutse ku Munyamerikakazi w’umukecuru bari bafitanye umubano udasanzwe. Uyu mugore ni we wamuhaye igishoro cyubatse The Mane, ariko Bad Rama amwitwaraho nabi
Yamuririye amafaranga mu mishinga itandukanye amubeshya ibiciro,nyuma yo gushwana n’uyu mugore, imishinga ye mu Rwanda yaje gusenyuka bitewe n’uko yayicungaga nabi.

Nyuma y’urupfu rw’uyu Munyamerikakazi, Bad Rama yagarutse mu Rwanda rwihishwa agurisha imitungo yasizwe n’uyu mugore (harimo n’iyari hafi y’ikiyaga cya Ruhondo), maze amafaranga ayajyana muri Amerika ari naho ayo mafaranga yamushiriye vuba.
Muri Amerika, ubuzima bwa Bad Rama ntibwamubereye bwiza nk’uko yabiteganyaga. Muri Gashyantare 2025, Urukiko rwa Maricopa County Justice muri Arizona rwategetse ko asohorwa ku ngufu mu nzu y’umunyarwanda witwa Basil Maseveriyo, nyuma y’uko Bad Rama yanze kwishyura ubukode akanga n’iyo nzu.
Abasesenguzi babona ko kuba Bad Rama yarubuye imvugo zisebya ubutabera, inzego z’umutekano, ndetse n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, ari umugambi mubura-mbere wo gushaka amaronko.
Ibyo avuga kuri ubu, birimo urupfu rwa Rwigara, Kizito Mihigo, n’ibibazo by’umutekano muri DRC, bimeze neza nk’ibyo abasanzwe barwanya leta bandika. Ibi bituma benshi bemeza ko yabaye igikoresho, kubera gukena cyane muri Amerika, ashobora kuba ari kwishyurwa (amakuru amwe avuga amafaranga agera kuri $25,000) kugira ngo akoreshe izina rye mu guharabika igihugu.
Byagaragaye kandi ko ibyo yavugaga atari abizi neza;mu mashusho ye, bigaragara ko hari abantu bari inyuma y’imboneshakure bamwibutsa ibyo agomba kuvuga, bishimangira ko ibyo avuga atari ibye ahubwo ari ibyo yandikiwe.
Imyitwarire ya Bad Rama iragereranywa n’iy’abandi bahanzi nka Kizito Mihigo cyangwa Ben Rutabana bagiye bishora mu bikorwa bya politiki irwanya leta bikabaviramo ingaruka zikomeye. Biragaragara ko “ubukene n’umururumba” ari byo byashyize uyu mugabo mu murongo w’abashaka guhungabanya isura y’u Rwanda kugira ngo bibe imbereka y’imibereho yabo.

