Umusore yishe nyina umurambo we awushyira muri filigo

1 minute, 22 seconds Read

Muri Komini ya Kisenso, iri mu gice cy’amajyepfo y’Umujyi wa Kinshasa, humvikanye inkuru ibabaje cyane Aho ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, hafatiwe umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 30 akekwaho kwica nyina amucagaguramo ibice umurambo akawushyira muri firigo.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko byamenyekanye nyuma y’aho abaturage batangiye kumva umunuko udasanzwe uva mu nzu yabagamo. Inzego z’umutekano zahageze zisanga inzu ifunze, zibanza kumena urugi mbere yo gusanga umurambo w’uwishwe.

Biravugwa ko impamvu y’ubu ubwicanyi yaba ishingiye ku makimbirane ashingiye ku mafaranga yavuye mu kibanza yagurishije ikibanza. Ukekwaho icyaha yemeye ibyo akurikiranyweho, avuga ko yari yarahaye nyina amafaranga yavuye mu kibanza yari yaragurishije, ariko akamushinja ko yanze kuyamusubiza.

Umuyobozi wa Komini ya Kisenso, Godé Atswel, yemeje aya makuru, asobanura ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’icyaba cyihishe inyuma y’iki cyaha gikomeye.

“Yavuze ko yahaye nyina amafaranga yakuye mu kugurisha ikibanza cye, ariko nyina akanga kuyamusubiza. Nyuma y’ayo makimbirane, yemeye ko yamwishe, hanyuma akangiza umurambo we. Hari igice cy’umurambo cyatwitswe, andi ashyirwa muri filigo. Umunuko watumye abaturanyi babimenya watewe no kubora kw’umurambo, byatewe ahanini n’ihagarara ry’umuriro w’amashanyarazi.”

Ubwo polisi yageraga aho byabereye, ukekwaho icyaha yafatiwe mu nzu aho yari yihishe. Yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Police nationale congolaise (PNC) kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Ubuyobozi bwa komini bwatangaje ko buteganya gutegura urubanza rwihuse kugira ngo ubutabera butangwe bidatinze, kandi bikabera isomo abandi bashobora gutekereza gukora ibyaha nk’ibi.

Iperereza riracyakomeje, harimo no gusuzuma niba ukekwaho icyaha yari afite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa niba hari izindi mpamvu zaba zaragize uruhare muri iki gikorwa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *