Ni iki abagororwa bahawe imbabazi na H.E Paul Kagame basabwa gukora?

2 minutes, 10 seconds Read

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje amateka atandukanye arimo n’Iteka rya Minisitiri ryemerera abantu 1,874 bari barakatiwe n’inkiko gufungurwa by’agateganyo.

Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 4 Werurwe 2026 rigena uburyo ifungurwa ry’agateganyo rishyirwa mu bikorwa ndetse n’amabwiriza agomba kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo.

Ibyo uwafunguwe by’agateganyo asabwa kubahiriza

Nk’uko iri teka ribiteganya, umuntu wese wafunguwe by’agateganyo agomba kwiyereka umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye. Agomba kumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho aba, birimo Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere.

Ibi bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Uretse ibyo kandi, uwafunguwe by’agateganyo asabwa kujya yitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze inshuro imwe mu kwezi ku munsi azaba yaragenewe n’umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze.

Iyo uwafunguwe by’agateganyo agiye mu mahanga bigenda bite?

Iteka rivuga ko umuntu wafunguwe by’agateganyo atemerewe kujya mu mahanga atabanje kubisabira uburenganzira Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Mu gihe cyose ashatse kujya mu mahanga, agomba kumenyesha ndetse akabanza gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Mu gihe hari imbogamizi zituma ibivugwa mu gaka ka (a) n’aka (b) tw’igika cya (1) cy’iyi ngingo bidashobora kubahirizwa, yemerewe gukoresha ikoranabuhanga akohereza ubutumwa busobanura aho aherereye n’impamvu atashoboye kwitaba.

Uwafunguwe by’agateganyo aba agomba kwiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo bukabikorera raporo ishyikirizwa umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye igihe izo mbogamizi zavuyeho.

Uwafunguwe by’agateganyo ashobora kwamburwa izi mbabazi?

Iri teka rinateganya ko uwafunguwe by’agateganyo ashobora kwamburwa ubwo burenganzira mu gihe hari impamvu zifatika.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ashobora kubimwambura abisabwe n’Ubushinjacyaha, cyane cyane mu gihe uwafunguwe by’agateganyo akatiwe mu kindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa agaragaje imyitwarire itari myiza.

Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Uwamaze kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.

Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yaba yarihungishije ubwe igihano.

Ibyo ufunguwe by’agateganyo agomba kubahiriza bivugwa mu gika cya (1) n’icya (2) by’iyi ngingo birangirana n’igihe cy’igifungo yari asigaje kugira ngo arangize igihano.

Amabwiriza ashobora guhindurwa

Iteka rivuga kandi ko amabwiriza agenga uwafunguwe by’agateganyo ashobora guhindurwa cyangwa agakurwaho bitewe n’imyitwarire ye.

Ushaka ko ayo mabwiriza ahindurwa cyangwa agakurwaho asabwa kubisaba mu nyandiko akabishyikiriza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *