Umuryango Unity Club Intwararumuri, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’izindi nzego za Leta, watangije icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bya gahunda “Ndi Umunyarwanda.” Ibi biganiro bizibanda cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kurushaho kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iki gikorwa giteganyijwe kugera mu mashuri yisumbuye agera ku 100 hirya no hino mu gihugu, aho abanyeshuri bazaganirizwa ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubumwe n’iterambere ry’igihugu.
Icyiciro cya gatanu cy’ibi biganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.” Biteganyijwe ko ibiganiro bizatangirira mu mashuri 26 aherereye mu Kigali no mu Intara y’Iburengerazuba, mbere yo gukomeza mu yandi mashuri hirya no hino mu gihugu.
Abanyeshuri bazaganirizwa hifashishijwe Inyoborabiganiro yavuguruwe mu 2025, igaruka ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’imbogamizi zimwe na zimwe zishobora kubangamira urubyiruko mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa
Kuva mu 2019 kugeza mu 2025, ibyiciro bine byabanje by’ibi biganiro byagejejwe mu mashuri makuru na kaminuza 41. Muri ayo mashuri hashinzwe amahuriro yiswe Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, afasha abanyeshuri gutegura ibikorwa n’imishinga bigamije guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Aya mahuriro yagiye agira uruhare mu gukomeza ibiganiro ku bumwe bw’Abanyarwanda, haba mu mashuri makuru, mu mashuri yisumbuye abakikije ndetse no mu baturage bo mu turere ayo mashuri aherereyemo.
Igitekerezo cyo gushyira imbaraga mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko cyagarutsweho cyane mu ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye ku wa 26 Ukwakira 2018, rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.”

Muri iryo huriro,nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashimangiye akamaro ko kwinjiza urubyiruko muri ibi biganiro, agaragaza ko ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.
Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Washinzwe muri Gashyantare 1996, ugamije guteza imbere umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi z’iterambere rirambye mu Rwanda.
Iki gikorwa cyo kugeza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri yisumbuye kitezweho kongerera urubyiruko ubumenyi ku mateka y’igihugu no kurushaho kurushishikariza kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’iterambere by’u Rwanda.
