Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko rutahizamu wayo Rodrygo yamaze kubagwa neza nyuma yo kugira ikibazo gikomeye mu ivi.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Fabrizio Romano, Rodrygo yabazwe nyuma yo kugira imvune ya ACL ndetse agira n’ikibazo kuri external meniscus mu ivi ry’iburyo.
Rodrygo nyuma yo kubagwa yatanze ubutumwa kurukuta rwe rwa instagram agira ati:
“Ndashimira Imana cyane, kubagwa byagenze neza!
Uyu munsi hatangiye inkuru nshya. Havutse Rodrygo mushya… Niteguye kunyura muri uru rugendo rwose no kwakira imigisha y’Imana mu buzima bwanjye.
Ndashimira cyane buri wese wanyoherereje ubutumwa bwo kunyereka urukundo no kunshyigikira.”
Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko kubagwa byagenze neza, kandi Rodrygo agiye gutangira gahunda yo kwivuza no kongera imbaraga. Biteganyijwe ko ashobora kuzagaruka mu kibuga mu ntangiriro za 2027.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugaragaro, ikipe ya Real Madrid yemeje ko kubagwa kwa Rodrygo byagenze neza.
Iryo tangazo rigira riti:
“Umukinnyi wacu Rodrygo yabazwe neza kugira ngo bavure imvune ya ACL ndetse n’ukwangirika kwa lateral meniscus mu ivi rye ry’iburyo. Iyo operation yakozwe na muganga Manuel Leyes arikumwe n’itsinda ry’abaganga ba Real Madrid. Rodrygo azatangira rehabilitation mu minsi iri imbere.”
Ubu uyu mukinnyi agiye gutangira icyiciro cyo kwivuza no kongera imbaraga buhoro buhoro, agamije kuzagaruka mu kibuga vuba bishoboka. Nubwo imikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino ishobora kumusiga inyuma, kuba kubagwa byagenze neza ni intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ku rugendo rwe rwo kongera kugaruka mu mupira w’amaguru wo ku rwego rwo hejuru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yagize iki kibazo ku wa 2 Werurwe mu mukino Real Madrid yatsinzwe na Getafe CF igitego 1–0. Byabaye ku munota wa 66, aho ivi rye ryituye hasi. Ibi byabaye nyuma y’uko yari amaze ukwezi adakina kubera uburwayi bwa tendinitis.
Biteganyijwe ko azamara hagati y’amezi 6 na 10 adakina, bivuze ko ashobora kutazakina imikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino ndetse n’igikombe cy’isi cya 2026 FIFA World Cup.
Iki kibazo cya Rodrygo kirongera kugora ubusatirizi bwa Real Madrid kuko n’undi rutahizamu ukomeye, Kylian Mbappé, na we afite ikibazo cy’ivi. Ibi bituma ikipe igira intege nke mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya shampiyona ya Espagne mu gihe ikomeje guhatanira igikombe na FC Barcelona.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Brazil, kubura Rodrygo bishobora gutuma bongera kwiringira cyane Neymar, uri mu bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo mbere yo gutoranya abazajya mu gikombe cy’isi.
Umutoza wa Brazil, Carlo Ancelotti, biteganyijwe ko azareba umukino utaha wa Santos FC kugira ngo arebe uko Neymar ameze nyuma yo kuva mu mvune, mbere yo gutangaza urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bazahagararira Brazil mu gikombe cy’isi.
Neymar w’imyaka 33 aherutse kugaruka mu kibuga akinira Santos FC nyuma y’igihe kinini yari amaze akira imvune, kandi arimo gukora ibishoboka byose ngo agarure imbaraga ze zose.



