Nyuma yo kubenga umugabo wamwishyuriye amashuri yakatiwe amezi 6 y’igifungo

1 minute, 15 seconds Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Rukungiri muri Uganda rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Fortunate Kyarikunda, runamutegeka kwishyura Richard Tumwiine amafaranga arenga miliyoni 5 Frw yakoresheje amwishyurira amashuri, nyuma yo kumwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore ariko akaza kumwanga amaze kubona impamyabumenyi.

Amakuru agaragaza ko Tumwiine na Kyarikunda bahoze ari abarimu, aho umubano wabo watangiye mu 2015 ubwo bigishaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kiringa muri Uganda. Mu 2018 ni bwo bemeranyije gutangira ubuzima bwo kubana.

Muri icyo gihe, Tumwiine yatangiye gufasha Kyarikunda mu buryo bw’amafaranga, harimo no kumwishyurira arenga miliyoni 3 Frw yakoresheje mu masomo yo kwiga amategeko kugira ngo abe umunyamategeko w’umwuga.

Nyuma yo gusoza amasomo ye, aba bombi batangiye imyiteguro y’ubukwe bwari buteganyijwe kuba muri Gashyantare 2022. Icyakora, Kyarikunda yaje gutangaza ko atagishaka gukomeza gahunda yo kubana na Tumwiine, avuga ko amurusha imyaka myinshi ku buryo batari kujyana, kuko we yari afite imyaka 30 mu gihe umugabo yari afite imyaka irenga 60.

Nyuma yo kubengwa, Tumwiine yitabaje inkiko avuga ko Kyarikunda yishe isezerano bari baragiranye ryo kubana, ndetse amusaba kumusubiza amafaranga yamutanzeho kuko yayamuhaga amufata nk’umugore bazabana.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, Kyarikunda yatawe muri yombi ari ku kazi mu kigo gitanga serivisi z’ubwunganizi mu mategeko, azira kutubahiriza icyemezo cy’urukiko rwari rwamutegetse gusubiza ayo mafaranga.

Mu myanzuro y’urukiko yatanzwe mu 2023, Kyarikunda yari yategetswe gusubiza Tumwiine arenga miliyoni 3 Frw, hakiyongeraho miliyoni imwe y’Amashilingi y’indishyi z’akababaro.

Kubera kutubahiriza icyo cyemezo, urukiko rwaje kumukatira igifungo cy’amezi atandatu, ndetse amafaranga agomba kwishyura yose hamwe akaba amaze kurenga miliyoni 5 Frw.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *