Marina agiye kongera kwitabira Iwacu na Muzika festival nyuma yimyaka 5

1 minute, 3 seconds Read

Umuhanzikazi Marina yemejwe ko azitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byateganyijwe kuzenguruka u Rwanda mu mwaka wa 2026, nyuma y’imyaka itanu atagaragara ku rutonde rw’abahanzi babitaramamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Marina yatangaje ko yishimiye kongera kubona amahirwe yo gutaramira abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’Igihugu, nyuma y’igihe yari amaze atitabira ibi bitaramo.

Yagize ati: “Narakubwiye uyu mwaka ni uwanjye. Imigisha iracyaza. Nari maze igihe ntazenguruka Igihugu ntaramana n’abakunzi banjye ariko iyi nshuro nongeye kugira amahirwe. Abakunzi banjye ndabizeza byiza kandi rwose bazishima.”

Marina ni umwe mu bahanzi bagaragaye mu bitaramo bya mbere bya MTN Iwacu Muzika Festival byabaye mu 2019. Aheruaka kugaragara muri ibi bitaramo muri 2021, mu gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Jay Polly, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera ingamba zari zafashwe mu gihe cya COVID-19.

Uyu muhanzikazi yabaye uwa kane wemejwe ku rutonde rw’abazaririmba muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, nyuma ya Kenny Sol, Bushali na Kevin Kade.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026, bisozwe ku wa 1 Kanama 2026. Bizabera mu mijyi itandukanye irimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ku nshuro ya mbere kuva ibi bitaramo byatangira gutegurwa, hateganyijwe ko bizabera no mu Karere ka Karongi, ahatari hasanzwe habera ibi birori by’umuziki.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *