Kwibuka 7 Mata 1994: Ibyaranze umunsi wa mbere wa Jenoside yakorewe Abatutsi

2 minutes, 52 seconds Read

Ku itariki ya 7 Mata 1994, ni bwo Interahamwe n’umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali, banatangira ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe, hamwe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda, mbere bakorewe iyicarubozo.

Muri uwo mugambi wo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse batari bashyigikiye Jenoside, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, hamwe na ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na Perezida wa PSD, Me Felicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa, bishwe n’abasirikare barindaga Habyarimana.

Kuri uwo munsi kandi, Major Ntabakuze Aloys, wari uyoboye umutwe w’aba Para-commando, yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica abantu bafite indangamuntu zigaragaza ko ari Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye ubutegetsi, cyane cyane abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikare ,ahitwa mu Kajagari i Kanombe.

Muri uwo munsi, abasirikare bafatanyije n’Interahamwe bishe abantu basaga 500. Abatutsi bagera kuri 17, barimo abapadiri, abaseminari n’ababikira, na bo bishwe.

Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga Centre Christus i Remera, akaba yari no mu bashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’Interahamwe.

Hari umugambi wo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Sitade Amahoro, ahafatwaga nk’aharinzwe kubera ingabo za MINUAR. Icyakora uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga Perezida, bituma Abatutsi abari bahungiye muri sitade benshi barokoka.

Kuri uwo munsi kandi, Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere yamaganye ibikorwa byo kwica Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w’ingabo za FPR yatangaje ko bafite inshingano yo kurinda abaturage b’inzirakarengane.

Mu gihe Radiyo Rwanda na RTLM byatangazaga urupfu rwa Perezida Habyarimana, i Kacyiru hahise hashyirwa amabariyeri, hatangira ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Ibikorwa by’ubwicanyi byahise bikwira mu gihugu hose, Abatutsi benshi baricwa. Ibyo bikorwa byayoborwaga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barimo ba Burugumesitiri.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, nko muri komini Giciye, Runda (ubu ni mu Karere ka Kamonyi), Kayenzi, Gisuma, Muko, ndetse no mu tundi duce twinshi, Abatutsi bishwe mu buryo bwagutse.

Muri Perefegitura ya Gisenyi, ubwicanyi bwateguwe buyoborwa na Col Nsengiyumva Anatole, bukorerwa mu bice bitandukanye birimo Nyundo, Busasamana, Rugerero na Rubavu.

Mu Perefegitura ya Ruhengeri, Burugumesitiri Kajerijeri Juvénal yafatanyije n’abapolisi n’Interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.

Habaye inama yo gutangiza Jenoside yabereye kwa Nzirorera Joseph, yitabirwa n’abayobozi batandukanye, bafata icyemezo cyo gukwirakwiza intwaro no gushyiraho amabariyeri, bagamije kwica Abatutsi.

Kuri uwo munsi, ibikorwa by’ubwicanyi byari bimaze gukwira henshi, aho imitungo yasahuwe n’inzu zigatwikwa. Interahamwe zakomeje ibikorwa byo kwica mu duce twinshi turimo Ruhengeri, Nyabihu, Musumba na Nyakinama.

Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba, zifata uduce dutandukanye, zinarokora Abatutsi mu bice byinshi birimo Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 1994, abasirikare 200 ba FPR Inkotanyi bavuye muri CND, bajya gutabara Abatutsi bari batuye mu duce tuyikikije.

Ibikorwa byo kwica Abatutsi byakomeje no mu zindi perefegitura zirimo Gikongoro, Cyangugu na Ruhengeri, aho Abatutsi bishwe mu nsengero, mu bigo bya gisirikare no mu ngo zabo.

Muri rusange, ku itariki ya 7 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gufata intera nini mu gihugu hose, ikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye z’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro.

About The Author

author

Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *