Uyu mugani bawuca babonye umuntu waguwe nabi n’ibyo yariyecyangwase byamwishe buhambe;nibwo bavuga, ngo «Naka yaguyeivutu».Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu Iceni mu Bungwe(Butare) :ahagana mu mwaka w’i 1500 Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo (Gisenyi), abanyamaboko bose bigabagabanyije u Rwanda : Abasinga biha i Nduga n’igicekinini cy’inkiga, Ababanda bigarurira Nyaruguru na Mvejuru n’u Bungwe.Mu Bungwe hagatwarwa n’uwo mugabo Rwahura rwa Magenda,yari atuyemw’Iceni hegereye ibisi bya Huye, akaba umugaragu wa Cyamatare w’icye-gera. Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabumunyaga kuko yali umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha, baramucukura, (basaka umutungo we); amatungo ye yose barayatwara,asigara ali umutindi nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, arikoabanzi be bamugilira ishyari ; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wali wigaruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha; bati «Nta bwo asiba kujyai Burwi kukurogesha». Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabumunyaga kuko yari umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha,baramucukura (basaka umutungo we) amatungo ye yose barayatwara,asigara ari umutindi nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, arikoabanzi be bamugirira ishyari ; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wari wiga-ruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha; bati «Nta bwo asiba kujyai Burwi kukurogesha». Ntampuhwe yohereza abajya kumufata. Inshuti ze zari aho zibatangaiwe ziramuburira. Ahera ko afubaganya aracika; acikira ku nshuti yeyitwaga Musana yari ituye i Giseke na Nyagisenyi mu Busanza. Agezeyoamutekerereza amakuba arimo. Musana abyumvise agira ubwoba; aramu-bwira, ati «Wabuze gucikira i Burundi, none ucikiye mu Rwanda umu-rwagati ! Ati «Ejo se bakumbonanye ntitwapfana!» Aramushwishuriza,ati << Reba ahandi wagana jye sinashobora kugutungira aha». Rwahura abura uko abigenza. Bumaze kwira aragenda asesera mubihuru araramo. Abimazemo kabiri inzara n’inyota biramurembya. Nonehoyigira inama yo kujya i Gacu na Rwabicuma kwa mushiki we wari uhari. Aragenda agerayo mu rutaha rw’inka. Muramu we amukubise amasokandi azi ko bamuhiga aramwamagana; ati «Ntungerere mu rugo nta weupfa ngo undi yapfuye»! Rwahura arashoberwa acaho aragenda; na nonearara mu bihuru; buracya abyirirwamo. Inzara imaze kumurembya ahengerabugorobye aradogagira ajya i Bunyambiriri kwa Rugaragara munywanyiwe wari utuye ku murenge witwa Vutu. Akigerayo isari iramusabayanzayikubita hasi. Bahuta bamufungurira ararya arahaga; ariko ubuhage bumu-tera kugwa ubukengeri ku mpamvu y’umukoroza; arirenga arapfa amazimweashirira aho. Naho uko yagacitse, Ntampuhwe agumiriza gushakisha aho aherereyebaramubura. Bukeye umugabo wo mu Bungwe ajya i Bunyambiriri kugura itabi . Agezeyo amenya ko Rwahura yapfuye yishwe n’ubukengeri bw’ibi ryo ataherukaga. Asubira iwabo kubimenyesha Ntampuhwe, kugira ngoboye gukomeza kurushywa n’ubusa ngo baramushaka. Ati : «Ntimuzongerekwirushya mushakashaka Rwahura ukundi yaguye i Vutu mu Bunyambiriliyishwe n’ibiryo kwa munywanyi we Rugaragara bamuramije. Nuko inkuru ikwira mu Bungwe; ucitse aha ati «Rwahura ngo yaguyei Vutu yishwe n’ibiryo !» Undi wese ucitse aha bikaba ukwo. Birototabisakara u Rwanda rwose, biba inkomoko yo kuvugira ku wishwe n’ibiryowese ngo «Yaguye ivutu!>>- Kugwa ivutu( bwibiryo) : ubuzahare. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Les avantages d’utiliser une montre casino roulette pour les jeux de hasard en live streaming RIB Yafunze Sheikh Bahame Hassan ushinjwa gukoresha ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina abagororerwa mu kigo cya Gitagata