Village Urugwiro ni inyubako ikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ari ho hakorera Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako imaze imyaka irenga 50 yubatswe, kandi imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa nk’ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Yubatswe mu 1975 ku nkunga y’Umuryango wahuzaga ibihugu bya Afurika byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bufaransa n’ibikoresha Igifaransa, witwaga Organization Commune Africaine et Malgache (OCAM), Icyo gihe, u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ikomeye ya OCAM yagombaga kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 15. U Rwanda rwari rwarinjiye muri uyu muryango mu 1965.

Kubera ko Kigali yari ifite amahoteli make kandi adafite ubushobozi buhagije bwo kwakira abashyitsi benshi, leta yafashe icyemezo cyo kubaka inyubako nshya zagombaga kwakira izo nama n’abayitabira. Ni bwo inyubako za mbere za Village Urugwiro zubatswe ku mafaranga yatanzwe na OCAM.

Nyuma y’uko inama ya OCAM irangiye, izi nyubako zeguriwe Leta y’u Rwanda, ihita izihinduramo hoteli yakiraga abantu bakomeye n’abashyitsi ba Leta. Nubwo zari hoteli, zakomeje gukoreshwa mu kwakira inama z’igihugu n’abashyitsi b’icyubahiro.

Mu 1979, u Rwanda rwakiriye inama ya gatandatu ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika, yitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, Valéry Giscard d’Estaing. Mbere y’iyo nama, u Bufaransa bwatanze inkunga yo kwagura no kuvugurura Village Urugwiro kugira ngo ijyane n’urwego rw’iyo nama ikomeye. Muri uwo mwaka ni na bwo hubatswe hoteli Novotel Umubano (ubu yitwa Marasa Umubano Hotel).

Rucagu Boniface ni umwe mu bakiriho babaye mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse akomeza kuba umuyobozi nyuma y’uko igihugu kibohowe ku wa 04 Nyakanga 1994, Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Azi amateka menshi ku bijyanye n’iyi nyubako.

Boniface avuga ko Nyuma yo kwagurwa, Village Urugwiro yasigaye igizwe n’inyubako zirenga 20 zirimo amacumbi agezweho, ibyumba by’inama n’ibindi bikorwaremezo. Muri izi nyubako higeze gucumbikirwa abadepite, ndetse hari n’igihe zabaye hoteli mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana.

IMITERERE YA VILLAGE URUGWIRO NYUMA YO KUBAKWA

Rucagu wahabaye mu gihe cy’imyaka 10 ari umudepite, Avuga ko Iruhande rw’izo nzu haruguru y’ahahoze reception ni ho hari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Muri izo nzu zose ahagana ku rwinjiriro yari yarafashemo inzu y’ibiro bye, izindi zose zikomeza kuba hoteli. Yari ibiro bya kabiri yazagamo nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.

Buri nyubako (apartment) muri izo zari zigize Hotel Village Urugwiro yabaga ifite icyiciro runaka ibarizwamo. buri nyubako yabaga ifite ibyumba bitatu, ni ukuvuga A, B na C.

Icyumba A cyabaga gifite ibyangombwa nkenerwa byose birimo uruganiriro, uburiri, ubwiherero, igikoni, harimo frigo n’ibindi, kikaba kigenewe Umukuru w’Igihugu mu gihe habaye inama cyangwa undi muntu wo ku rwego rwo hejuru wakirayemo.

Hafi y’icyo cyumba nyamukuru, habaga ikindi bise B, kikararamo umuganga w’umuntu mukuru waraye muri A. Ni ukuvuga ko niba haraye Perezida, muri B hararaga umuganga we naho muri C hakarara abarinzi be.

Kubera ko Kigali yari ifite ikibazo cy’amacumbi make, Leta yemereye buri mudepite icumbi muri Village Urugwiro. Abenshi muri bo babaga baturuka mu bice bya kure by’igihugu, bigatuma batabasha kujya bataha iwabo buri munsi. Abadepite barenga 40 muri 70 ni bo babagayo, mu gihe abandi bari bafite amazu yabo i Kigali bahabwaga amafaranga y’icumbi.

Nubwo Village Urugwiro yari hoteli n’ahacumbikira abadepite, Perezida Habyarimana na we yahashyize ibiro bye bya kabiri, akajya abikorera mo rimwe na rimwe kuko ibiro by’ibanze byari mu mujyi rwagati.

Ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube wa KP Media 24, Musare Faustin wabaye Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko inyubako zikoreramo Perezida wa Repubulika zatangiye kubakwa ubwo yari umunyeshuri kandi ko uwazubakishije bari baziranye.

Ati “Bahubaka icyo gihe nari umunyeshuri. Umuntu wahubakishaga, wayoboraga imirimo, yari umuntu tuziranye. Yari atuye hariya ku Kimihurura, arambwira ati ‘Hari ahantu twubaka inzu hariya Kacyiru, ngwino tujyane uze kureba’.”

Musare Asobanura ko Nyuma y’uko Ingabo za RPA-Inkotanyi zibohoyeigihugu mu 1994, hafashwe icyemezo cyo gutunganya izi nyubako kugira ngo zijye zikoreramo ibiro by’Umukuru w’Igihugu burundu. Mu gihe ibyo bikorwa byari bikiri gukorwa, ibiro bya Perezida byimuriwe by’agateganyo i Kanombe, mu nyubako zari zituyemo Perezida Habyarimana aha niho ibiro byaje kuba igihe gito mbere yo kwimukira burundu i Kacyiru.

Perezida Pasteur Bizimungu ni we wabanje gukorera muri Village Urugwiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’igihe gito, Perezida Paul Kagame yaje kumusimbura mu 2000, akomeza gukorera muri izi nyubako kugeza n’ubu.

Mu myaka ishize, Village Urugwiro yakomeje kuvugururwa no gutunganywa kugira ngo ijyane n’igihe. Mu 2023, Perezida Kagame yakiriye Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal, amutembereza mu bice bitandukanye bya Village Urugwiro harimo n’ahari hari kuvugururwa icyo gihe.

Uyu munsi, Village Urugwiro ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka n’iterambere ry’igihugu, ikaba ari ho hafatirwa ibyemezo bikomeye bigira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

MUSARE Faustin Asobanura Amateka kuri Village Urugwiro

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

One thought on “Inkomoko n’amateka ya Village Urugwiro, Kugeza ibaye ibiro by’Umukuru w’Igihugu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *