Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yanyomoje amakuru yatangajwe na Barbara Itungo, umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), wavuze ko yahohotewe n’abasirikare mu gihe cy’amatora.
Binyuze ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko ibyo Itungo yatangaje ari ibinyoma, ashimangira ko amahame agenga igisirikare ayoboye atemera guhohotera abagore.
Yagize ati:”Abasirikare banjye ntabwo bakubise Barbie… Mbere na mbere ntabwo dukubita abagore. Turi gushakisha umugabo we, ntabwo ari we dushaka.”
Ibi Gen. Muhoozi abivuze nyuma y’aho ku wa 24 Mutarama 2026, Barbara Itungo yatangarije itangazamakuru ko urugo rwe rwatewe n’abantu bitwaje intwaro mu gihe cy’amatora yabaye ku wa 15 Mutarama.
Itungo yashinje abo bantu kumukubita bamuziza kwanga gutanga ijambo banga (password) rya telefone ye,guhohotera abakozi bo mu rugo rwe,kwinjira mu rugo rwabo ku gahato mu gihe umugabo we, Bobi Wine, yari amaze guhunga.
Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwe aherutse gutangaza imibare y’abatawe muri yombi nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Yavuze ko abagera ku 2,000 bafunzwe, mu gihe abandi 30 bahasize ubuzima, ibintu bikomeje kugaragaza umwuka wa politiki utari mwiza muri icyo gihugu cy’abaturanyi.
Kugeza ubu, impande zombi (uruhande rwa Bobi Wine n’urwa Leta) zikomeje kugaragaza amakuru avuguruzanya ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe cy’amatora.

