Ibyo umuyobozi wa APR avuga kubakinnyi bashakwa nandi makipe

1 minute, 7 seconds Read

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko kugeza ubu nta kipe irabandikira igaragaraza ko yifuza umukinnyi w’iyi kipe nubwo hari amazina menshi agarukwaho ko yifuzwa n’amakipe.

Niyigena Clément na Daouda Yussif Seidu bavugwa muri Al-Hilal SC, Ruboneka Bosco na Byiringiro Gilbert bakavugwa muri Al-Merrikh, Mamadou Sy muri Simba SC naho Denis Omedi bikavugwa ko yifuzwa n’ikipe yo muri Malaysia.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yagize ati  “Iyo hari ikipe ishaka umukinnyi, yandikira ikipe abarizwamo ikamusaba mu buryo bwemewe. Kugeza ubu nta baruwa irava mu ikipe itubwira ko ishaka umukinnyi wacu. Abaza ni abaca mu gikari kandi tubifata nk’ubutekamutwe, APR ntabwo ari uko ikora, abo ntabwo tubemera. Ibindi tubyumva mu binyamakuru.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bari kugana ku mpera y’amasezerano yabo muri uyu mwaka w’imikino, Chairman wa APR FC yavuze ko bashaka kuzaganira na bo ariko bazashingira ku bo abatoza bazagaragaza ko bazakenera mu mwaka w’imikino utaha.

Ati “Ibyo bireba ubuyobozi cyane, ndabizi nanjye. Tuzareba abo tuganira na bo. Umutoza aragaruka mu minsi nk’ibiri, hamwe n’abandi batugira inama mu by’umupira, twicare dutangire kuganira na bo. Abatoza ni bo bazaduha raporo ariko turizera ko imikino yo kwishyura izatangira tubigeze kure.”

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, ihura na AS Kigali mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *