Ibigo bibuza Abana kuvuga ikinyarwanda byahagurukiwe na MINUBUMWE

1 minute, 49 seconds Read

Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire.

Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” cyangwa “gusirimuka”, bigatuma bamwe babyirata ndetse bakumva ko ari ishema kubona abana babo batavuga Ikinyarwanda na busa. Ibi bikaba bigaragaramo uruhare rw’amwe mu mashuri yigisha mu ndimi z’amahanga, aho bamwe bavuga ko bavuga Ikinyarwanda bifatwa nk’ikizira.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko igiye guhagurukira iki kibazo, igashimangira ko kuvuga Ikinyarwanda atari icyaha, ahubwo ari ishema n’umurage w’igihugu.

Minisitiri yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba, ayo mashuri azaganirizwa kugira ngo habeho gusobanukirwa no gukosora iyo myumvire itari yo.

Yagize ati: “Niba hari amashuri ahana umwana kubera ko avuze Ikinyarwanda, aho turabyuka tujyayo tukaganira. Nta mwana ukwiye guhanwa kuko avuze Ikinyarwanda mu ishuri. Kuvuga Ikinyarwanda si icyaha.

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko nubwo ayo mashuri yaba yigisha mu ndimi z’amahanga, bidakwiye ko kuvuga ururimi kavukire bifatwa nk’ikosa. Yagaragaje ko gukomeza guhana abana bituma bagira ubwoba bwo kuvuga Ikinyarwanda, bikabangamira indangagaciro n’umuco w’igihugu.

Yakomeje agira ati: Umwana iyo abonye ko ahanwa kubera ururimi rwe, ararwanga akaruhunga yumva ko ari icyaha. Nk’igihugu, tugomba kubiganiraho no kureba ibikwiye kunogorwa mu burezi. Amashuri mpuzamahanga na yo akwiye kugira isomo ry’Ikinyarwanda.”

Isuzumabipimo ryakozwe n’Inteko y’Umuco muri Kanama 2025, ryagaragaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 99.7%. Icyakora, abagera kuri 70.6% by’ababajijwe bagaragaje ko bagikoresha nabi, aho 6.6% bavuze ko imikoreshereze yacyo itanoze na gato, mu gihe 64.3% bagaragaje ko idashimishije.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko gukemura iki kibazo bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko umuryango, inzego z’uburezi n’izindi nzego z’igihugu, kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeze kubungabungwa no gukoreshwa neza nk’ishingiro ry’ubumwe n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko ibigo bidakwiye guhana umwana ngo kubera yakoresheje ikinyarwanda

About The Author

author

Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *