Rayon Sports yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila

1 minute, 35 seconds Read

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, nyuma y’amezi atandatu gusa yari amaze ayikinira.

Uyu munyezamu w’imyaka 31, yari yarageze muri Gikundiro mu mpeshyi ya 2025, ariko ntiyabashije kugumana umwanya we mu izamu nyuma y’igihe gito, aho aherukaga gukina mu Ugushyingo 2025.

Ndzila yatangiye gutakaza icyizere cy’abatoza n’abafana, cyane cyane nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 3-0, ari na wo wahise umukuraho umwanya wabanza mu izamu.

Nyuma y’uwo mukino, yatangiye gushinjwa uruhare mu gutsindwa kw’ikipe, byiyongeraho amakosa atandukanye yagaragaye mu mikino mpuzamahanga, cyane cyane uwo Rayon Sports yatsinzwemo na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup mu kwezi kwa Nzeri 2025.

Kuva mu Ukuboza 2025, byari byaratangiye kumenyekana ko Pavelh Ndzila atazakomezanya na Rayon Sports, gusa ikibazo cyari kigihari cyari kijyanye n’ubwishyu bw’amasezerano.

Uyu munyezamu yari asigaje miliyoni 7 Frw y’igihembo cyo gusinya amasezerano y’umwaka umwe, ndetse akanashaka guhabwa imishahara yose y’umwaka, kuko yahembwaga Amadolari 1000 ku kwezi (hafi miliyoni 1,5 Frw).

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ku munsi wa nyuma w’isoko ry’abakinnyi, Rayon Sports yatangaje ko impande zombi zemeranyije gutandukana ku bwumvikane.

Pavelh Ndzila yari ageze muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC, yari asojemo amasezerano. Muri shampiyona ya 2023/24, yari yarahawe igihembo cy’umunyezamu mwiza w’umwaka, ari na byo byatumye yitabwaho cyane n’abafana ba Gikundiro.

Ndzila yabaye umukinnyi wa gatanu utandukanye na Rayon Sports kuva mu Ukuboza 2025, nyuma ya: Mohamed Chelly (Tunisia), Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’, Serumogo Ali, Adama Bagayogo.

Hari kandi abakinnyi bivugwa ko bari hafi y’imiryango isohoka muri Rayon sport, barimo: Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina hagati mu kibuga, na Musore Prince ukina mu bwugarizi, ushobora gutizwa kubera amasezerano y’umwaka n’igice agifite.

Kuri ubu, Rayon Sports isigaje abanyezamu batatu, ari bo: Drissa Kouyaté (Mali), Mugisha Yves, Kwizera Olivier, uri mu bakinnyi umunani bashya baguzwe mu isoko ryo muri Mutarama 2026.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *