Ikipe y’igihugu ya Mexico, imwe mu bihugu byakiriye Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, yatangiye neza iri rushanwa ryagutse ririmo amakipe 48, itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo gufungura wabereye kuri stade y’icyamamare ya Estadio Azteca mumujyi wa Mexico, 11 Kamena 2026.
Julián Quiñones yafunguye amazamu ku munota wa 9, atsinda igitego cya mbere cy’iri rushanwa, mu gihe Raúl Jiménez yongeyeho icya kabiri ku munota wa 67, atsinda igitego cye cya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Umukino waranzwe n’amakarita atatu atukura, impaka nyinshi ndetse no kwiharira umupira kwa Mexico imbere y’abafana bayo.
Mexico yatangiye umukino iyoboye, ifite possession hagati ya 54% na 60% ndetse inarema uburyo bwinshi bwo gutsinda. Quiñones, wakinaga ku ruhande rw’ibumoso, yatsinze nyuma y’ikosa ry’abakinnyi ba Afurika y’Epfo, ahabwa umupira na Érik Lira maze awutera hasi umunyezamu Ronwen Williams ayoberwa aho umupira uciye. Iki gitego cyabaye icya mbere cyihuse mu mukino wo gufungura Igikombe cy’Isi kuva mu 2006, gikurura ibyishimo bikomeye mu bafana 80,824 bari muri stade.
Afurika y’Epfo, iri ku mwanya wa 60 ku rutonde rwa FIFA kandi yongeye kwitabira Igikombe cy’Isi bwa mbere kuva mu 2010, yagize ikibazo cyo kurema uburyo bwo gutsinda. Amahirwe yayo yari make cyane, mu gihe Ronwen Williams yakoze akazi gakomeye ko gukuramo imipira myinshi mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse cyane. Ku munota wa 49, umukinnyi wo hagati wa Afurika y’Epfo Sphephelo “Yaya” Sithole yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Brian Gutiérrez wa Mexico wari ugiye kubona uburyo bwiza bwo gutsinda. basigara ari abakinnyi 10 byagabanyije cyane amahirwe ya Afurika y’Epfo.
Ku munota wa 67, Mexico yatsinze igitego cya kabiri. Roberto Alvarado yatanze umupira mwiza, maze Raúl Jiménez awuterekesha umutwe mu izamu. Uko yishimiye iki gitego byagaragaje urugendo rutoroshye yanyuzemo nyuma y’igikomere gikomeye cyo ku mutwe yagize mu myaka yashize. Iki ni cyo gitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi.
Mu minota ya nyuma, umukino warushijeho gukomera. Themba Zwane wa Afurika y’Epfo yeretswe ikarita itukura ku munota wa 84 kubera imyitwarire mibi. Mu minota y’inyongera, César Montes wa Mexico na we yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa rikomeye, bituma amakipe yombi asoza umukino afite abakinnyi 10. Nubwo byari bimeze bityo, Mexico yakomeje kugenzura umukino kugeza irangije itsinze.
Imibare y’ingenzi y’umukino
- Ibitego: Quiñones (9′), Jiménez (67′)
- Amakarita atukura: Sithole (Afurika y’Epfo, 49′), Zwane (Afurika y’Epfo, 84′), Montes (Mexico, 90+2′)
- Gutunga umupira: Mexico 60%, Afurika y’Epfo 40%
- Imipira yatewew mu izamu: Mexico 16 (4 aganisha mu izamu), Afurika y’Epfo 3 (2 agaganisha mu izamu)
- Umusifuzi: Wilton Sampaio yabaye ikimenyabose kubera amakrita atukura 4 yatanze
Julián Quiñones yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino kubera uburyo yakomeje guteza ibibazo ba myugariro ba Afurika y’Epfo no gutsinda igitego cya mbere cy’irushanwa. Umutoza Javier Aguirre yagaragaje ko ikipe ye yiteguye neza kandi ifite imbaraga imbere y’abafana bayo.
Uyu mukino wibukije uwo gufungura Igikombe cy’Isi cya 2010 muri Afurika y’Epfo, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Ubu bwo Mexico yihimuye itsinda neza.
Mbere y’umukino, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye abafana benshi b’Abanyafurika, cyane cyane abo muri Nigeria, Ghana n’ibindi bihugu, bashyigikiye Mexico. Hari amashusho menshi yakwirakwiye agaragaza abafana b’Abanyafurika bambaye imyambaro ya Mexico.
Nyuma y’umukino, ibyishimo byadutse mu mujyi wa Mexico, aho abafana basohotse mu mihanda no mu bibuga rusange nka Zócalo bishimira intsinzi.
Iyi ntsinzi iha Mexico icyizere gikomeye cyo gukomeza muri Group A, mu gihe Afurika y’Epfo isabwa kwisuganya vuba kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa.
