Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ukigire uko ushaka kuko si wowe wakiremye – H.E Paul KAGAME

1 minute, 57 seconds Read

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abagerageza guhindura uko baremwe, agaragaza ko nta muntu ushobora guhinduka undi, ndetse ko no kubigerageza bishobora kubyara ingaruka mbi cyangwa ntibirambe. Yavuze ko ari na ko bimeze ku Rwanda nk’Igihugu, kidashobora guhinduka ikindi gihugu, ahubwo kikigira ku bandi kikarushaho kuba cyiza.

Yabigarutseho mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu, yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Perezida Kagame yasobanuye ko umuntu ku giti cye, umuryango n’Igihugu bifite umwihariko wabyo, ariko bikaba bifite n’ubushobozi bwo kuwunoza no kuwuteza imbere batiganye n’abandi.

Ati: “No muri uko kugira uko uteye kwawe, ku muryango no ku gihugu, ibyo ni byo ugenda ushakisha uko byarushaho kumera neza. Ariko ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wa wundi uri. Ukwiriye kuba uwo uri we, uko waremwe. Reba uko waguhindura ukakugira neza.”

Aha ni ho yahereye ashimangira ko u Rwanda rudashobora kuba ikindi gihugu, ariko rushobora kwigira ku bindi bihugu rukarushaho kunoza umwimerere warwo.

Ati: “Iki gihugu cy’u Rwanda ntwabwo wagihindura kuba ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Ntuzanabitekereze kuko si bizima ubwabyo…. Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ukigire uko ushaka kuko si wowe wakiremye.”

Yakomeje avuga ko kutemera umwimerere wawe no gushamadukira uw’abandi bigira ingaruka zikomeye, agaragaza ko iyo umuntu yiyambitse ibitamubereye bishobora gutanga isura ishukisha ariko ntibiramba.

Perezida Kagame yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda ibishobora kurusenya, birimo kwirengagiza uwo ari we mu myemerere, umuco n’indangagaciro, ashimangira ko u Rwanda rwakuye amasomo akomeye ku mateka yarubayemo.

Ati: “Abana benshi bari hano, nabonye hari abavutse mu 1995 n’abavutse mbere yaho. Ndabasaba ko aho muzajya hose ku Isi, ibyo mubona mukabishima, mutazigera mushaka gusimbuka mukava ku byo muri byo mukaba ibindi mwabonye ahandi. Ibyo ntibiramba, kandi n’iyo byaramba, ni nko kubaho utariho.”

Yakomeje agaragaza ko gushaka guhindura umuco wiganye ahandi akenshi biganisha ku kwisenya, bityo Abanyarwanda bakwiye gusigasira umwimerere nyarwanda, banawunoza binyuze mu kwigira ku byiza by’abandi.

Perezida Kagame yanasobanuye ko kwemera umwimerere wawe bidakuraho kwigira ku bandi, kuko no ku bandi hari ibyiza bigira ku Rwanda, ashimangira isano iri hagati y’umuntu ku giti cye, umuryango n’Igihugu.

Yavuze ko iyo umuntu abayeho neza, umuryango n’Igihugu bigerwaho n’ingaruka nziza, naho iyo umuryango utameze neza, n’Igihugu kijegajega, ari yo mpamvu abantu bakwiye kwita ku byo bemera n’ibyo bizera kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo n’iy’Igihugu muri rusange.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *