Masamba, Kitoko na Bwiza bahaye ibyishimo abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Intwari (amafoto)

2 minutes, 1 second Read

Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, Camp Kigali yari yuzuye akanyamuneza n’amarangamutima, ubwo abahanzi batandukanye barimo Kitoko, Bwiza, Massamba Intore, Army Jazz Band ndetse n’Itorero ry’Umujyi wa Kigali “Indatirwabahizi” bataramiraga Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, cyaranzwe n’umunezero, indirimbo zifite ubutumwa, n’umwuka w’ubumwe n’ishema ry’igihugu.

Cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri muri MINIBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène wari n’umushyitsi mukuru, ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

Mu butumwa bwatanzwe n’abafashe ijambo, urubyiruko rwasabwe kudasagwa n’ibyishimo gusa, ahubwo rugaharanira ibikorwa bifatika byarugira intwari z’ejo hazaza, banabakangurirwa  kwitabira ibikorwa byo kwizihiza Intwari ku wa 1 Gashyantare

Itorero Indatirwabahizi niryo ryabimburiye abandi ku rubyiniro, ritanga ikaze ku bari bitabiriye, rinabashyira mu mwuka w’umuco n’ubutwari.

Ryahise rikurikirwa na Massamba Intore, afatanyije n’intore zo mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza, basusurutsa abakunzi b’umuziki gakondo mu ndirimbo ziganjemo izisingiza ibigwi by’ingabo z’u Rwanda n’indangagaciro z’igihugu.

Ubwo Kitoko Bibarwa yageraga ku rubyiniro, yatanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki, mu gitaramo cyari kiyobowe na Fiston Felix Habineza na Mutesi Scovia. Yaririmbye indirimbo ze zirimo ubutumwa bukomeye ndetse abafana be bamweretse urukundo nk’umuhanzi bagifitiye urukumbuzi cyane ko amaze iminsi Atari myinshi agarutse mu Rwanda.

Nyuma ye, Army Jazz Band yaje itaramira abantu mu ndirimbo zivuga imyato n’ishimwe ku ntwari z’u Rwanda, ibyatumye abari muri Camp Kigali barushaho kunezerwa no gukomeza gususuruka.

Iki gitaramo cyasojwe na Bwiza nawe washyuhije urubyiniro, ashimisha bikomeye abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye, ashimira kandi intwari zitanze zitizigama kugira ngo u Rwanda rube rutekanye.

Kuba intwari si ukubivuga gusa, ni ugukora ibikorwa by’ubutwari.

Intore Masamba wakoze kumitima ya benshi
Kitoko waririmbye neza kurubyiniro
Bwiza, umuhanzi wakoze kumitima yabitabiriye igitaramo
Ingabo zitaramira abitabiriye igitaramo
Itorero ry’umujyi wa kigali
Fiston Felix HABINEZA na MUTESI Scovia bari bayoboye iki gitaramo
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène wari n’umushyitsi mukuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel
Abana bo mu Itorero ‘Indatirwabahizi’ bishimiwe muri iki gitaramo
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène afatana ifoto n’Intore zo mu Itorero Urukerereza
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel aha ikaze abitabiriye iki gitaramo

Ni igitaramo cyari kiryoheye amaso n’amatwi kandi cyatanze umusaruro mu gukomeza gushishikariza urubyiruko kuba intwari mu byo bakora.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *