Ubuhinde bufitanye umubano wihariya n’America? Trump yagabanyije imisoro ku buhinde

1 minute, 58 seconds Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyemeranyije n’u Buhinde ku masezerano mashya y’ubucuruzi agamije kongera imikoranire mu by’ubukungu n’ingufu.

Aya masezerano ateganya ko Amerika igabanya imisoro yari yarashyizwe ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, ikava kuri 25% ikagera kuri 18% ngo kubera  bwahagaritse kugura Peteroli y’u Burusiya..

Iri gabanyuka ry’imisoro rije rikurikira ibiganiro byabaye hagati ya Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, byibanze ku bucuruzi, ingufu n’umubano w’ibihugu byombi.

Trump yatangaje ko aya masezerano ashingiye ku bwumvikane no ku bufatanye bw’impande zombi.

Mu bihe byashize, Amerika yari yarashyizeho imisoro ihanitse ku bicuruzwa by’u Buhinde, irimo n’iyari yaragejejwe kuri 50%, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri icyo gihugu ngo kigabanye kugura peteroli ituruka mu Burusiya.

Icyo cyemezo cyari cyafashwe mu gihe Amerika yashakaga ko abafatanyabikorwa bayo bagabanya ubucuruzi bw’ibikomoka ku ngufu n’u Burusiya.

Mu masezerano mashya, Trump yavuze ko u Buhinde bwemeye kongera kugura peteroli n’ibindi bicuruzwa bituruka muri Amerika, ndetse bukareba n’andi masoko atandukanye, mu rwego rwo kugabanya kwishingikiriza ku Burusiya.

Nk’uko byatangajwe, Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yemeye ko u Buhinde buzagura ibicuruzwa bya Amerika bifite agaciro karenga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika. Ibyo bicuruzwa birimo ibijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’izindi nzego z’ingenzi mu bukungu bw’ibihugu byombi.

Modi yagaragaje ko aya masezerano ari intambwe nziza iganisha ku gushimangira umubano hagati y’u Buhinde na Amerika, avuga ko azagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi binyuze mu kongera ishoramari no guteza imbere ubucuruzi.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane peteroli ituruka hanze, aho igera hafi kuri 90% by’ibyo bukenera. Kuva mu 2022, bwari bwarongereye kugura peteroli ituruka mu Burusiya, ariko mu bihe bishize bwagiye bugabanya ingano yabyo.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko u Buhinde bwavuye ku kugura ingunguru zirenga miliyoni imwe ku munsi bugera munsi ya miliyoni imwe.

Iri gabanyuka ry’imisoro rije kandi rikurikira amasezerano y’ubucuruzi busesuye (Free Trade Agreement) u Buhinde buherutse kugirana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bigaragaza ko iki gihugu kiri kwagura umubano wacyo n’ibindi bihugu bikomeye ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ku bucuruzi n’isoko ry’ingufu. Gusa banavuga ko bizasaba igihe kugira ngo harebwe uko ibyemeranyijwe bizashyirwa mu bikorwa n’ingaruka bizagira mu gihe kirekire.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *