Kuba rutahizamu wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo, atarakinnye umukino wahuje ikipe ye na Al Riyadh, byaciye amarenga ko umwuka utari mwiza hagati ye n’abayobozi b’ikigo gicunga iyi kipe akinira.
Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Al Nassr nyuma y’uko hasohotse ingingo y’ibanga mu masezerano ye.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, aravugwaho kuba ashobora kuva muri Al Nassr, nyuma y’uko hamenyekanye ko mu masezerano ye harimo ingingo y’ibanga imwemerera kurekurwa.
Ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare, hasohotse amakuru avuga ko Ronaldo yaba yarahagaritse imyitozo mbere y’uko Al Nassr itsinda Al Riyadh igitego 1-0, bikavugwa ko byatewe n’uko atishimiye uko Ikigega cya Leta (PIF) gicunga iyi kipe.
Ronaldo bivugwa ko abona ko amakipe ya PIF arimo Al Hilal, Al Ittihad na Al Ahli ahabwa uburyo bwihariye mu kugura abakinnyi, kurusha Al Nassr.
Kugeza ubu, Al Nassr iri inyuma ya Al Hilal iyirusha inota rimwe gusa muri Shampiyona ya Saudi Arabia, nyuma y’imikino 19.
Nanone kuri uwo munsi, Al Hilal yatangaje ko yasinyishije Karim Benzema avuye muri Al Ittihad, ibintu bishobora kongera amahirwe yayo yo kwegukana igikombe.
Ronaldo ntaratwara shampiyona ya Saudi Arabia kuva yagera muri icyo gihugu mu 2023 avuye muri Manchester United.
Nubwo bivugwa ko atishimiye imicungire y’ikipe, Ronaldo yasinyanye amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Kamena, amwinjiriza aho ahembwa agera kuri miliyoni 168 zamapawundi ku mwaka.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 kandi yinjiza andi mafaranga menshi aturutse mu amasezerano y’ubucuruzi, harimo n’ayo afitanye na Nike amwinjiriza miliyoni 15.5 z’amapawundi buri mwaka.
Ariko nubwo ahembwa ayo yose, birashoboka ko Ronaldo yavamo niba akomeje kutishimira uko ibintu bimeze.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Portugal Record, mu masezerano ye harimo ingingo y’ibanga iteganya ko ashobora kurekurwa ku mafaranga ya miliyoni 50 z’amayero.
Iki kinyamakuru cyakomeje kigira kiti:
“CR7 yumva ko yari akwiriye kubahwa kurushaho, cyane cyane bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu kuzamura umupira w’amaguru wa Saudi Arabia ukagera ku rwego rutigeze rubaho. Yanemeye no kuba ambasaderi w’Igikombe cy’Isi cya 2034 kizabera muri Saudi Arabia, hagamijwe kugiha icyubahiro n’o kugaragara ku rwego mpuzamahanga.”
