Juno Kizigenza yasabwe na Minisitiri Dr.Bizimana gukura Rutwitsi mu mazina akoresha

1 minute, 6 seconds Read

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye umuhanzi Juno Kizigenza gukura izina “Rutwitsi” mu mazina akoresha, nyuma y’impaka zikomeje kuvuka ku mbuga nkoranyambaga ku ijambo “gutwika” rikunze gukoreshwa mu birori.

Ibi byatangiye ubwo umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yamubazaga ati: “Nyakubahwa Minisitiri, ubwo wa muhanzi wiyita Rutwitsi ahindure izina?”
Dr. Bizimana amusubiza ati: “Nabiveho rwose nahindure izina.”

Aya magambo ya Minisitiri aje akurikira ubutumwa yari aherutse gutanga asaba abanyamuziki n’urubyiruko muri rusange kwirinda gukoresha ijambo “gutwika” bashaka kuvuga ko igitaramo cyangwa ibirori byagenze neza, kuko rifite amateka mabi mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri, baganira ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, ubudaheranwa n’ubwiyunge byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025.

Yasobanuye ko muri iki gihe urubyiruko rukoresha “gutwika” nk’imvugo yo kugaragaza ibyishimo byinshi, nyamara mu mateka y’u Rwanda iri jambo ryagiye rikoreshwa mu bikorwa by’urugomo n’ihohoterwa.

Ati: “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.”

Dr. Bizimana yongeyeho ko urubyiruko rukwiye gusobanurirwa neza uko iri jambo ryagiye rikoreshwa nabi mu bihe byashize, cyane cyane mu myaka ya 1959 na 1960, ubwo hatwikwaga inzu z’Abatutsi mu bice bitandukanye birimo mu Bufundu no mu yahoze hitwa Gikongoro.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *