RBC irateganya ko abahungu bazajya bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura

1 minute, 57 seconds Read

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri gusuzuma uburyo mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo mu baturage.

HPV ni virusi izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, kandi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina.

RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu ndwara zibasira cyane igitsina gore. Iyi ndwara iterwa na virusi ya HPV ishobora kwandura umuntu ayanduye atabizi.

Abagore bayandura ahanini binyuze ku mibonano mpuzabitsina n’umuntu uyifite, aho ishobora kumara imyaka myinshi mu mubiri itaragaragaza ibimenyetso.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri muri RBC, Dr Maniragaba Theoneste, yavuze ko ibimenyetso bya HPV bishobora kugaragara hashize imyaka 10 kugeza kuri 15 umuntu ayanduye.

Yasobanuye ko ubudahangarwa bw’umubiri bushobora gufasha bamwe kuyirinda, ariko iyo bugabanutse virusi ishobora gutera ibibazo by’ubuzima.

Dr Maniragaba yavuze ko hari ibihugu byamaze gutangira gukingira n’abana b’abahungu virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo no kurushaho kuyikumira mu muryango mugari.

Yasobanuye ko mu Rwanda hatarafatwa icyemezo cya nyuma, ariko ko iyo gahunda iri mu zigishwaho n’inzego z’ubuzima.

Yagize ati: “Twahereye ku gukingira abakobwa kuko ari bo bibasirwa cyane, ariko n’abahungu turabazirikana. Nyuma yo gusoza isesengura ririmo gukorwa, hazafatwa umwanzuro.”

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ku rwego rwo hejuru kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027, binyuze mu gukingira, gusuzuma hakiri kare no gutanga ubuvuzi.

Serivisi zo gusuzuma iyi ndwara zamaze gushyirwa muri Mutuelle de Santé, kandi hari abaganga b’inzobere bayivura mu bitaro bitandukanye.

RBC ivuga ko gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2024, igamije gusuzuma ku kigero cya 90% abakobwa bafite imyaka 15 n’abagore bafite hagati ya 39 na 49.

Kugeza ubu, gutanga ubuvuzi ku babukeneye bigeze ku kigero cya 81%, mu gihe igipimo cy’abagore bamaze gusuzumwa kiri kuri 34%.

Iyi gahunda izatwara arenga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo inkunga n’ubufatanye mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Mambo Muvunyi Claude, yavuze ko iri ari ishoramari rifite inyungu ku buzima bw’abaturage benshi, kandi ko hakomeje kongerwa ubushobozi bwo kwakira no kuvura abarwayi.

Gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura ku Isi yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigamije ko ibihugu byinshi bizaba byarayigabanyije cyane bitarenze mu 2030.

Abafatanyabikorwa mu buzima baganiriye ku buryo bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze mu 2027

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *