Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA tariki 5 Gashyantare 2026 ryasinye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu na Okapi Sports Network, OSN, bugena ko OSN igira uburenganzira bwihariye bwo gutambutsa imikino ya basketball ya FERWABA mu buryo bwa live streaming.
Aya masezerano y’imyaka myinshi azegereza abakunzi ba basketball mu Rwanda no hanze yarwo ibyishimo by’umukino kurushaho, binyuze mu gutambutsa imikino ku rwego rwo hejuru kandi kuburyo bw’umwuga kurusha indi mikino muri shampiyona.
OSN izakwiza ubu burenganzira mu masoko atandukanye, ifashe FERWABA kwagura aho igera no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Hamwe, Okapi Sports Network na FERWABA bari kubaka ejo hazaza heza h’umukino wa basketball aho buri mukino urebwa hirya no hino ku isi, buri mufana ahuzwa n’abandi, kandi inkuru ya basketball y’u Rwanda igakomeza kuzamuka.
Okapi Sports Network ni ikigo kitangazamakuru kibarizwa mugihugu cya Kenya, gitangaza amakuru y’Imikino itandukanye hano k’umugabane wa Afurika, gitambutsa imikino inyuranye kuburyo bwa livestream.
FERWABA yishimiye gutangaza ubufatanye bw’amateka bw’imyaka itatu na Okapi Sports Network, bugena ko OSN ihabwa uburenganzira bwihariye bwo gutambutsa imikino ya basketball ya FERWABA mu buryo bwa live streaming.
Ayamasezerano azagira uruhare ku iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, kandi ibi bizatuma shampiyona yamamara mubihugu bitandukanye, binagira nuruhare kumikoro yiyi shampiyona.

