Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd izwi cyane mu gihugu cya Tanzaniya, afite agaciro ka miliyoni 3.5 z’amadorali y’Amerika mu igihe kingana n’imyaka 5.
Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd ni kompanyi yo muri Tanzaniya ikorera muri afurika y’iburasirazuba niyo hagati, ikaba itanga serivisi zirimo gutunganya ibinyobwa, amasabune, izubwikorezi, gutwaza abantu ibicuruzwa n’ibikoresho byifashishwa muri siporo.
Rayon Sports yishimiye kandi yatewe ishema no gutangaza ku mugaragaro Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd nk’utanga ibikoresho by’imikino (imyenda y’ikipe n’ibindi) wemewe w’iyi kipe, ndetse akaba n’umufatanyabikorwa mu gutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bijyanye n’ubunyamuryango bwo kuri interineti.
Nkuko byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko aya masezerano basinye atandukanye n’andi bari basanzwe bamenyereye y’ubuterankunga.
Ati: Amasezerano twasinyanye ni amasezerano navuga y’ubucuruzi, ni amasezerano anyuranye n’ayo twari dusanzwe tumenyereye ya sponsorship cyangwa se y’ubuterankunga. Hano ni ubucuruzi; bafite ibikorwa bakora by’ubucuruzi bishingiye ku gucuruza ibikoresho bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.
Natwe rero nka Rayon Sports ifite abakunzi benshi, twasanze dushobora gufatanya kugira ngo by’umwihariko imyambaro, ibikorwa byo kwambara, bazadufasha mu myambarire, mu kuduha imyenda yo kwambara ariko no kugeza imyambaro ku bakunzi bacu aho bari hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kugura ibyo bikoresho.
“Urebye ibikorwa tuzaba turimo n’ubwo bufatanye, binyuranye n’uko twari dusanzwe umuntu aza akaduha amafaranga, tukamwambara ku mwenda. Abangaba bo imikoranire ishingiye kuri business (ubucuruzi). Baraduha iki? Turabaha iki?
Rayonsport Ibonye uyu muterankunga mu gihe yari imukeneye kuko imaze iminsi ivugwa mu itangamakuru ko yari ifite ibibazo by’amafaranga aho hari n’abakinnyi banganga kwitabira imyitozo kubera ibirarane baberewemo n’iyi kipe.
Ni mugihe rayonsport yari isanzwe ifite umuterankunga skol wayihaga miliyoni 60 ikazajya iterwa inkunga n’aba baterankunga bombi.
Rayonsport isanzwe ikoresha ingengo y’imari irenga miriyari imwe n’igice, kugeza ubu ikaba ibonye umuterankunga uzajya uyiha hejuru 70% by’ingengo y’imari bakoreshaga, nkuko byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports.
ati: iyo uyashyize mu manyarwanda ni hafi miliyari imwe n’ibihumbi nka mirongo itanu, ari ngaho makeya y’u Rwanda. Kuri Rayon Sports yakoreshaga intego y’imari iri hejuru ya miliyari imwe n’igice. Murumva yuko tubashije kugera hejuru ya mirongo irindwi ku ijana (70%) y’intego y’imari twakoreshaga.
Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, ni ukuvuga ko Rayonsport izatangira gusarura kuri aya masezerano umwaka w’imikino utaha seazon ya 2026-2027.
