Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yateranye kuva kuri uyu wa kane ,iteranye ku nshuro yayo ya 20, imibare yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bukagera ku 8.9% buvuye ku 8.2% mu mwaka wa 2024 -2025 .
Byatangajwe Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA ubwo yagarukaga kubyagezweho.
Ni mugihe imibare igaragza ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kumpuzandengo ya 8.7%.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA, yakomeje avugako ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kiza ndetse ko bitanga ikizere ko intego igihugu cyihaye kizayigeraho.
Ni mugihe ibihembwe 3 byumwaka wa 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 8.7%,igizwe n’izamuka rya 6.5% mu gihembwe cya mbere, 7.8% mu gihembwe cya kabiri, na 11.8% mu gihembwe cya gatatu.
Iri zamuka kandi ryagizwemo uruhare n’inzego z’ubukungu zitandukanye zirimo urwego rw’ubuhinzi, inganda ndetse na serivise.

