Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu urinzwe neza, abasaba kuryama bagasinzira batekanye kuko ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zikomeje gukora uko bikwiye.
Ibi yabivuze ku wa 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre, ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bireba cyane Abanye-Congo ubwabo, anasubiramo ko u Rwanda rutari nyirabayazana w’iyo ntambara.
Yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ari we wahisemo gushakira ibisubizo hanze y’umugabane wa Afurika, ajya mu bihugu birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, agamije ko byagira uruhare mu biganiro bijyanye n’ayo makimbirane.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku masezerano y’amahoro aheruka gusinyirwa i Washington, agaragaza ko nubwo yashyizweho umukono, hari ibikorwa byakomeje kuvugwa by’ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ku mitwe bahanganye ndetse no ku baturage bo mu bice bimwe.
Yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, cyane cyane ingingo zijyanye no gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR no kugarura ituze mu karere.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi batekanye, avuga ko hashyizweho uburyo butandukanye bwo kurinda ikirere n’imipaka by’Igihugu.
Ati: “U Rwanda rufite umutekano, rurarinzwe. Abanyarwanda baryame biyorose, basinzire. Ingamba zashyizweho zirahari kandi zigamije kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abaturage.”
Izi ngamba z’ubwirinzi zashyizweho nyuma y’ibitero by’amasasu ya mortier byigeze kuraswa mu Majyaruguru y’u Rwanda mu myaka yashize, bituma hafatwa ingamba zo gukaza umutekano ku mipaka no mu kirere.

