Umunyarwanda ukina asatira izamu anyuze ku mpande, Ishimwe Anicet, wari usanzwe akinira Olympique de Béja yo muri Tunisia, yatijwe mu Ikipe ya Assabah SC yo muri Libya mu gihe cy’amezi atandatu, mu rwego rwo gushaka umwanya uhagije wo gukina.
Iyi nkuru yatangajwe n’ikipe ya Olympique de Béja mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, isobanura ko uyu mukinnyi agifite amasezerano ayiboshyeho ariko yahisemo kumutiza kugira ngo abone iminota myinshi mu kibuga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, iyi kipe yavuze ko Assabah SC ari yo izajya imwishyurira umushahara mu gihe cyose azaba ari yo akinira, aho uzangana n’ibihumbi 60 by’Amadinari ya Libya, asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza muri Nyakanga 2026.
Olympique de Béja yanagaragaje ko Ishimwe Anicet agifite amasezerano azageza mu mpeshyi ya 2027, bivuze ko nyuma y’igihe cy’inguzanyo ashobora kugaruka muri iyi kipe cyangwa hakaganirwaho indi myanzuro.
Ishimwe agiye gusanga muri Assabah SC undi Munyarwanda, myugariro Nsabimana Aimable, usanzwe akinira iyi kipe, bikomeza kugaragaza ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kugirira icyizere amasoko yo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Shampiyona ya Libya ikomeje kwakira abakinnyi benshi b’Abanyarwanda barimo Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Rwatubyaye Abdul ukinira Al Suqur SC ndetse na Nshuti Innocent uherutse kwerekeza muri Wedfaq Ajdabiya avuye muri ES Zarzis.
Amakuru kandi aravuga ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, ashobora na we kwerekeza muri Assabah SC mu gihe cya vuba, avuye muri ES Sétif yo muri Algeria, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi.
