Niyo David umunyarwanda ukiri muto Agiye gusinyira ikipe ikomeye i burayi

1 minute, 41 seconds Read

Nyuma yo gusoza neza igeragezwa , ikipe yo muri Ukraine ya FC Veres Rivne yagaragaje inyota ikomeye yo gusinyisha umunyarwanda ukiri muto Niyo David, nyuma yo gushima cyane imikinire ye n’uburyo yiyerekanye.

Imikinire ye myiza yatumye amakipe menshi amwifuza, cyane cyane ayo ku mugabane w’u Burayi, ikipe ya NK Veres Rivne yamuhamagaye mu igeragezwa rizamara kugeza ku wa 11 Gashyantare, nyuma yaho iyi kipe ikazafata umwanzuro ku bijyanye no kumusinyisha.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19, ufatwa nk’imwe mu mpano ziri kuzamuka neza mu mupira w’u Rwanda, yagize umwaka mwiza cyane muri iyi shampiyona, uyu mukinnyi watijwe n’Intare FC yagize uruhare rukomeye mu gufasha Kiyovu Sports gusoza igice cya mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.

Niyo ari mu bakinnyi batanu binjiye muri Kiyovu Sports batijwe n’Intare FC muri Mutarama 2025, kugeza ubu, amaze gutsinda ibitego bitatu no gutanga imipira ine yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

Imikinire ye myiza yarushijeho kugaragara muri Kanama, ubwo yahamagarwaga bwa mbere mu ikipe y’igihugu amavubi y’abakuru, mu gihe u Rwanda rwiteguraga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 rwagombaga gukina na Zimbabwe na Nigeria.

Yavutse mu 2007, yatangiriye urugendo rwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akinira Kiyovu SC, aho yatijwe na academie ya APR FC, Intare FC, yatangiye umukino we wa mbere atsinda igitego ku mukino wa mbere yakinnye ahura na APR FC, ari yo kipe yamureze akiri muto .

Urugendo rwe rwatangiriye mu kigo cy’ishuri ry’umupira cya LB Formation Center giherereye i Musanze, mbere yo kwinjira muri academie ya APR FC.

Uyu mukinnyi ni murumuna wa Nduwayezu Jean Paul, wakiniye ISONGA FA na Musanze FC, ubu akaba akinira Rutsiro FC.

Ni umwanya wihariye cyane kuri we, birashimishije kubona undi muryango winjiye neza muri RPL, bigaragaza ko umupira w’amaguru ubari mu maraso, cyane ko bombi bavuye mu mashuri meza y’umupira w’amaguru mu gihugu.

Uyu mukinnyi ni umwe mumpano z’abakiri bato zikomeje kwigaragaza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

NIYO David wari usanzwe akinira Kiyovu Sports

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *