Nubwo Astrida yari irimo imihanda, yose yari imihanda y’igitaka. Kugeza igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge, igice cy’umuhanda wari urimo kaburimbo cyavaga kuri Hotel Faucon kikagera hafi y’ibiro bya teritwari.. Ubu ni kuri CASA Hotel. Ku nkengero z’uwo muhanda ni ho abazungu bari batuye.
Urusisiro rw’amazu bari batuyemo rwaheraga imbere y’ibiro bya teritwari –ahari resitora y’Abashinwa ubu/Chinese Restaurant – rukagarukira hafi y’ikibuga cy’indege. Amwe mu mazu y’icyo gihe n’ubu aracyahari. Harimo akorerwamo na zimwe muri serivise za Kaminuza y’u Rwanda (ishami ryaHuye), andi yaragurishijwe ubu ni ay’abantu ku giti cyabo.
. Muri ayo mazu yaKaminuza, harimo n’iri imbere y’ahahagarara imodoka kuri Hotel Faucon bivugwa ko yigeze kuba ibiro bya Komini Mukura.
