Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’Itumba cy’uyu mwaka wa 2026 hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’impuzandengo isanzwe, gisaba abaturage n’inzego zitandukanye gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.
Ibi byatangajwe ku wa 10 Gashyantare 2026 mu nama yahuje Meteo Rwanda, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abafatanyabikorwa bayo, igamije kurebera hamwe iteganyagihe ry’igihembwe cya Werurwe, Mata na Gicurasi ndetse n’ingamba zo kwitegura.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko imvura iteganyijwe muri iki gihembwe irenze gato iyagiye igwa mu myaka myinshi ishize.
Yasobanuye ko iteganyijwe kuzaba iri hagati ya milimetero 280 na 800, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Itumba iri hagati ya milimetero 270 na 770. Yavuze ko aya makuru asangizwa inzego zitandukanye kugira ngo zibashe gutegura hakiri kare no gufasha abaturage kwirinda.
Yagize ati: “Igihembwe cy’imvura y’Itumba (Werurwe-Mata-Gicurasi) rya 2026, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 280 na 800, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo (nibura imyaka 30) y’imvura isanzwe igwa mu Itumba, impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu itumba iri hagati ya milimetero 270 na 770”.
MINEMA na yo yatangaje ko ikorana bya hafi n’izindi nzego mu gusuzuma iteganyagihe no gufata ingamba zo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzuzi no kwitegura ibiza muri MINEMA, Christine Hitimana Niyotwambaza, yavuze ko iyo amakuru y’iteganyagihe abonetse hakorwa igenzura ry’ingaruka ashobora guteza, hagategurwa uburyo bwo kuzirinda.
Yagaragaje ko mu myaka itandatu ishize, mu gihembwe cya Werurwe, Mata na Gicurasi, imvura yangije inzu nyinshi, hari n’abaturage bagizweho ingaruka zitandukanye, bityo asaba abantu gukomeza kwitwararika.
Inzego zibishinzwe ziributsa abaturage kwirinda gutura mu manegeka, hafi y’imigezi n’ahandi hashobora guteza inkangu, ndetse no kwitandukanya n’ahashobora gukubita inkuba, bagakurikiza inama zitangwa n’inzego z’umutekano n’iz’iteganyagihe.
