Inkuba yakubise mu busitani bw’ishuri rya GS Gahisi riherereye mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, bituma abana barindwi bagira ikibazo cy’ihungabana, bamwe bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, mu mvura yaguye mu masaha ya nyuma ya saa sita. Inkuba yakubise hafi y’inyubako z’amashuri, aho yigaga abanyeshuri bo mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatanu w’ayisumbuye.
Iri hungabana ryanageze mu mwaka wa 5 w’ishuri ribanza, 3 barimo uwari usanganywe ikibazo cy’umutima na bo bamererwa nabi.
Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko inkuba yakubise mu busitani buri imbere y’inyubako y’amashuri, igateza ubwoba n’ihungabana ku banyeshuri bari mu byumba by’amashuri hafi aho. Abana bane bo mu yisumbuye n’abandi batatu bo mu mashuri abanza bagize ikibazo cy’ihungabana, bituma hitabazwa abaganga.
Ati: “Twahise twiyambaza ikigo nderabuzima cya Rangiro kitwoherereza umuganga uza kudufasha. Aza abana 2 twabonaga bameze nabi cyane twamaze kubagezayo, ahageze asanga n’abandi 2 dukwiye guhita na bo tubohorezayo. Bahageze babiri barimo uwo usanganywe ibibazo by’umutima bahise boherezwa ku bitaro bya Kibogora ni ho bakiri.”
Yavuze kandi ko amahirwe bagize ari uko inkuba yakubise hari umurindankuba, bukaba bwari ubwa kabiri ikubita kuko no mu Kwakira umwaka ushize yakubise imirasire y’izuba bagiraga ikayizimya.
Ikigo nderabuzima cya Rangiro cyahise cyohereza umukozi w’ubuzima wafashije abo banyeshuri, bamwe boherezwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo bakurikiranwe byisumbuyeho. Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko abakomeje kwitabwaho borohewe kandi ko nta kibazo gikomeye gikomeje kugaragara.
Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko rifite umurindankuba washyizweho ku bufatanye bwa Rwanda Energy Group n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), bukavuga ko uwo murindankuba wagize uruhare mu kugabanya ubukana bw’ingaruka.
Ati: “Nubwo inkuba zitwibasira gutyo, dufite umurindankuba twahawe na REG ku bufatanye na REB, dutekereza ko wujuje ubuziranenge kuko utabwujuje ubukana iyi nkuba yari ifite itaba yabuze abo ihitana. Turakomeza gukangurira abana amabwiriza yose ajyanye no kwirinda inkuba. Abandi bana bakomeje kwiga nta kibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro yavuze ko aka gace kagira inkuba nyinshi mu bihe by’imvura, bityo ko hagiye kongerwa ubukangurambaga mu mashuri no mu baturage, hagamijwe kwigisha uko bakwirinda inkuba n’uko bitwara mu gihe cy’imvura nyinshi.
Ati: “Tugiye gukaza ubukangurambaga mu mashuri, dusobanurira abana ibyo bakora ngo birinde inkuba. Ubwo bukangurambaga bukazanagera mu baturage, haba mu nteko zabo, mu nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kugira ngo abaturage bose babe bafite ayo makuru, kuko hano higanje amashyamba kandi inkuba ziyakunda cyane, igihe cy’imvura nyinshi bikaba ibibazo.”
Inzego z’ibanze zisaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, birinda guhagarara ahantu hafunguye cyangwa munsi y’ibiti binini mu gihe cy’imvura irimo inkuba, kandi bakitabaza inzego z’ubuzima igihe hagize ugaragaza ikibazo cyaturutse kuri ibyo bihe.
