Ibi byabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026 nyuma y’uko Umusore yabeshye umukobwa ko afite aho bazabana bakiyemeza kujya gukora ubukwe maze nyuma y’ubukwe bakabura aho bataha.
Amakuru avuga ko ubu bukwe bwabereye mu karere ka kamonyi, iwabo w’umukobwa aho avuka umusore we akaba akomoka mu karere ka Ruhango ariko akaba yarasanzwe yibera mu mugi wa kigali.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru umugeni yavuze ko uyu musore yari yaramubwiye ko yabonye inzu yo kubamo i Nyamirambo ahitwa mu kanogo, ubwo batahaga bava mubukwe akabona baraharenze.
Ati: ibintu byambayeho byanshanze kuburyo na mukuru wange byamuyobeye, muby’ukuri twageze ino hano saakuminebyiri n’iminota, umuntu yamenyeshaga ambwira ko inzu yayibonye i Nyamirambo ari nayo abamo, noneho we naramubwiraga ati se nzaza ahantu ntazi ntabanjije kuhamenya ngo menye uko ibintu byifashe?
Akambwira ati hoya yewe harahari ndamwumvira, maze kumwumvira kuko nari mwizeye, ubwo yambwiraga ko ari inyamirambo mu kanogo, ndabyemera kuko mu kanogo ndahazi, noneho mbona mu kuza tuje mukuru wange amperekeje kuko yari na marene wange mu bukwe turaza mbona ndaharenze.
Ndamubaza nti ese ko wambwiraga ngo usigaye ukodesha i Nyamirambo byagenze bite warimutse ntiwambwira? ibintu birakomeza birantungura. arakomeza aba atuzanye mu karekare atujyana ahantu hari akantu k’akazu bacururizamo inzoga zipfundikiye.
Abasesengura iby’iyi nkuru bavuga ko iwabo w’umukobwa basaga naho bari babibonye ko uyu musore ari nta kintu kirimo wa mugani w’imvugo z’iki gihe, maze basaba abo mu muryango komuha umuntu mukuru uherekeza umukobwa wabo, niko kujyana na mukuru we wari marene we mu bukwe nk’uko umukobwa nawe yabivuze.
Ati Data wacu yaravuze ati uyu mukobwa mumuherekeze, ntihaburamo na marene ngo amuherekeze aburemo na musaza we wamusohoye. Noneho kubera musaza wange yari yabuze itike marene wange aramperekeza.
Ubwo bamanukaga bakarenga aho umusore yari yarabwiye umukobwa ko afite inzu, ngo yababwiye ko bagiye kuba bategereje inshuti z’uwo musore za mwambariye maze bakabona gusubira aho bari kuba ariko nyine byari ikinyoma ntayo yagiraga kuko ngo yaje no kubasigana na mukuru we banamuhamagara akanga kubafata kuri Telephone nk’uko umukobwa akomeza abisobanura.
Ati: Byaducangiye hepfo aha ubwo yatuzanaga akatwakirira ahantu mu kabari, amasaha abiri ashize umuntu ataragira icyo atubwira, tumubajije aratubwira ngo “ahangaha niho nari mbaye mbazanye ngo ntegereze abandi banyambariye ngo duhite dusubira inyuma”.
Ngo uwo musore yahise agenda azana abantu baraza baterura ibintu yari afite ngo agiye kubereka aho bagiye kuba ariko ntihari hahari kuko aho yamwerekaga bagiye naho baraharenga.
Ubwo ubuyobozi bw’akagari bwabazaga umukobwa icyo yifuza yavuze ko yifuza gutaha akigira mu rugo ibye n’uwo musore bagahita banakora devorce.
Ngo uyu musore mu gihe cy’ubukwe ubwo yatangaga impano yahaye sebukwe 2000frw na nyirabukwe amuha 1000frw.
Aba bombi bajyanywe kuri RIB kugira ngo hamenyekane impamvu, imva n’imvano y’ibi byose.

