USA Stars yegukanye NBA All-Star 2026, Anthony Edwards yegukanye MVP

2 minutes, 15 seconds Read

Ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2026 habay NBA All-Star Game kunshuro ya 75, umukino wanyuma wabereye muri Intuit Dome muri leta ya California, ikipe ya USA Stars yatsinze USA Stripes amanota 47-21 yegukana igikombe, mu gihe Anthony Edwards yahawe igihembo cya Kobe Bryant MVP.

Uyu mukino wari mwisura nshya kubera imiterere mishya yashyizweho na NBA, aho amakipe atatu ariyo USA Stars, USA Stripes na Team World yakinnye irushanwa rigizwe n’imikino ine, buri mukino ukamara iminota 12 gusa.

Ikipe ya USA stars igizwe n’abanyamerika bakiri bato, USA stripes igizwe n’abanyamerika bamaze kuba ibyamamare ndetse banakuze, Team world igizwe n’abakinnyinbo hanze ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, icyo bose bahuriyeho nuko ari abakinnyi bintoranywa muri NBA.

Iyi format nshya yazanye ishyaka, guhangana gukomeye, ibintu byari bimaze igihe bidakunze kugaragara muri All-Star Game.

Anthony Edwards afatanyije na Tyrese Maxey batsinze amanota 17 mu mukino wa nyuma, batuma USA Stars irusha cyane USA Stripes kuva umukino ugitangira kugeza urangiye, Edwards yavuze ko iyi format nshya yabafashije kurushaho guhatana agira ati:

“Nakunze iyi format, yatumye duhangana by’ukuri.”

Mu mukino wa mbere, USA Stars yatsinze Team World 37-35, nyuma Scottie Barnes atsinda igitego cy’intsinzi bari mu nyongera .

Nubwo USA Stripes itatwaye igikombe, Kawhi Leonard yakoze ibidasanzwe, atsinda amanota 31 mu minota 12 gusa mu mukino batsinzemo Team World, yatsinzemo 6 kuri 7 mu mipira itatu, agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bafite form nziza muri iyi minsi.

Ku ruhande rwa Team World, Victor Wembanyama ni we wagaragaje imbaraga n’ishyaka ridasanzwe. Yatsinze amanota 33 mu mikino ibiri, anakora rebounds na blocks zitandukanye, ni we washimishije abafana.

Edwards ubwe yavuze ati:

“Ni Wemby wabiteye imbaraga, ni we wabikoze.”

Ariko Team World ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma, isezererwa na USA Stripes ku kinyuranyo cy’amanota make.

Hari impaka ku hazaza h’iyi format nshya bamwe mu bakinnyi nka LeBron James mbere y’umukino bagaragaje ko bakunda uburyo bwa kera bwa East aho yakinaga West, ariko nyuma y’umukino, benshi bemeye ko uburyo bushya bwazanye ihangana n’ishyaka byari bikenewe.

Komiseri wa NBA, Adam Silver, yavuzeko azafata icyemezo mu mezi ari imbere niba iyi format izakomeza cyangwa niba bazisubirira mu buryo bwa kera.

Ibyavuye mu mikino

  • Umukino wa 1: USA Stars 37 – World 35
  • Umukino wa 2: USA Stripes 42 – USA Stars 40
  • Umukino wa 3: USA Stripes 48 – World 45 (Team World ihita isezererwa)
  • Final: USA Stars 47 – USA Stripes 21

Muri iyimikino Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul KAGAME yari ariyo aho yayirebye akanahura nabamwe mubayobozi ba NBA nabayobozi b’amakipe, barimo Steve Ballmer nyiri Los Angeles Clippers.

Ibiganiro byabo byagarutse k’ubufatanye bwa NBA na Visit Rwanda, banagarutse kubikorwa byo guteza impano z’abakiri bato mumukino wa Basketball, barongeye bavuga kumikino ya Basketball Africa League (BAL) izabera m’u Rwanda kuva kuri 22-31 Gicurasi 2026.

Perezida Paul KAGAME yitabiriye imikino ya NBA all stars 2026
USA stars yatwaye NBA all stars 2026

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *