Umuhanzi Kivumbi King yatangaje ko yemeranya n’ibitekerezo bya Bull Dogg uherutse kuvuga ko igihembo cy’Umuraperi w’Umwaka cyahawe Kivumbi King kitari kimukwiriye, ashingiye ku kuba adasanzwe akora injyana ya Hip Hop gusa.
Kivumbi King aherutse guhabwa iki gihembo muri Isango na Muzika Awards, aho kugeza ubu afatwa nk’umwe mu baraperi baje ku isonga hashingiwe kuri ibyo bihembo byatanzwe.
Mu minsi ishize, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga igitaramo cyiswe ‘Icyumba cya Rap’, Bull Dogg yavuze ko yatunguwe no kubona Kivumbi King ahabwa igihembo cy’Umuraperi w’Umwaka kandi hari abandi bahanzi bakoze Hip Hop mu buryo bugaragara kurushaho muri uwo mwaka.
Aganira na Isibo TV mu kiganiro The Choice, Kivumbi King yabajijwe ku magambo ya Bull Dogg, atangaza ko nta kibazo ayafiteho ndetse ko na we ayemera.
Yagize ati: “Narabibonye rwose kandi nta mutima mubi yabivuganye kuko ni umuvandimwe wanjye. Sinakwikura mu cyiciro cy’abaraperi kuko nararapye kandi ndacyakora imiziki yo kurapa. Ubanza ari uko nkora ibintu byinshi ku buryo nta cyiciro kimwe bashyiramo, ariko ndemeranya na we rwose.”
Ku bijyanye n’icyo gihembo, Kivumbi King yavuze ko n’ubwo yemera ibitekerezo byatanzwe, igikombe cye yamaze kugishyira mu rugo kandi gikomeza kuba icye.
Yagize ati: “Nubwo nemeranya na we, igikombe ndakibitse. Nubundi ntaho kizajya, kiri iwanjye rwose.”
Kivumbi King akomeje kuba umwe mu bahanzi bari kubaka izina muri iki gihe mu Rwanda. Aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ituze’, yakozwe ku bufatanye na 1:55AM Ltd., ikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Reba indirimbo ye nshya:
