Intare zo muri Pariki y’Akagera zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo kugira habungabungwe uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.’
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro, hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza ubwiyongere bw’izi nyamaswa muri iyi pariki.
Ibi byamenyekanye binyuze ku butumwa pariki yashyize ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda rusange yo gucunga umubare w’intare, kugira ngo zidahindura uburinganire bw’ibinyabuzima bigize pariki.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, hashyizwe utwuma twa GPS ku ntare eshatu n’inzovu imwe, mu gihe inkura 17 z’umweru n’inkura umunani z’umukara zashyizwemo utwuma twa VHF mu mahembe. Ibi bifasha abashinzwe kubungabunga pariki gukurikirana umutekano n’imigendere y’izo nyamaswa mu buryo buhoraho.
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa pariki mu kiganiro cyahawe IGIHE, intare ziba mu gace gafunze ku buryo zidashobora kwimukira hanze y’imbibi za pariki. By’umwihariko, igishanga kiri ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania gifasha kurushaho kubuza inyamaswa gukwira mu bindi bice.
Ubuyobozi bwa pariki bugaragaza ko iyo umubare w’intare wiyongereye cyane mu gace gafunze, bigira ingaruka ku nyamaswa ziribwa kuko zigabanuka. Ibi bishobora no guhindura imiterere y’ibimera ndetse bikongera ibyago by’amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.
Pariki y’Akagera isobanura ko intego atari uguhagarika kororoka kw’intare burundu, ahubwo ari ukugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bwazo mu buryo bugenzuwe n’abaganga b’amatungo babifitiye ubumenyi, kugira ngo intera iri hagati y’imbyaro yiyongere.
Kugeza ubu, intare zibarizwa muri iyi pariki zimaze kugera kuri 70. Mu 2015, Guverinoma y’u Rwanda yazanye intare zirindwi, zirimo eshanu z’ingore, mu rwego rwo kongera kugarura ubu bwoko bw’inyamaswa muri Pariki y’Akagera.
