RwandAir yahagaritse ingendo ebyiri z’indege, rumwe rujya i Doha, urundi rujya i Dubai.

0 minutes, 58 seconds Read

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwabaye buhagaritse ingendo zimwe na zimwe z’iyi sosiete y’ubwikorezi bwo mukirere ziva cyangwa zikajya I Doha na Dubai kubera umutekano mucye uri kurangwa mu burasirazuba bwo hagati.

Ni nyuma y’ibitero by’Ingabo za Israel n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagabye mu mijyi itandukanye ya Iran kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026.

RwandaAir kandi yatangaje ko abari baguze tike zijyayo bashobora guhindura iminsi bazagenderaho, ubwo ikirere kizaba cyongeye kuba nyabagendwa.

Itangazo ryatanzwe na RwandAir rigenewe abagenzi bakora ingendo zijya cyangwa ziva mu Burasirazuba bwo Hagati, Rivuga ko Kubera uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwo Hagati, indege zimwe na zimwe zahagaritswe by’agateganyo.

Indege zafashwe n’iki cyemezo ni:

  • WB300 / WB303 (zijya cyangwa ziva i Doha)
  • WB304 / WB305 (zijya cyangwa ziva i Dubai)

Izi ndege zahagaritswe kugeza igihe hazatangwa andi makuru mashya.

RwandAir ivuga ko: “Umutekano w’abagenzi n’abakozi ari wo wa mbere. Bakomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze kandi bazatanga amakuru mashya vuba.Abagenzi bagizweho ingaruka bashobora kwimura amatike yabo bakayateganyiriza undi munsi”.

Basabye imbabazi ku ngaruka zatewe n’iki cyemezo kandi basaba abakeneye ubufasha kuvugana n’ishami rishinzwe amatike cyangwa bakavugana n’umukozi w’ingendo bakoresha.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *