Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku isoko mpuzamahanga, nimugihe imigabane ku masoko y’imari yagabanutse, bitewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati ihanganishije hagati ya Iran na Israel ndetse na Leta zunze ubumwe za America
mbere yuko Leta zunze ubumwe za America, Israel na Iran batangira iyi ntamabara ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bya hagati ya madolari ya America 69 na 70 aho ubu byahise bizamuka bigera ku madolari ya America 80
impuguke mu byubukungu zivuga ko iyi ntamabara ishobora guhungabanya ubukungu mpuzamahanga kwisi bwari butangiye kuzahuka nyuma nyuma ya covid-19 ndetse bakanagaragaza ko izateza izamuka rishya ryibiciro kumasoko (inflation)
ibi byatumye amasoko yimari arangwa nihungabana, aho abashoramari benshi batangiye kwitwararika no gushaka uburyo bwo kurinda imari yabo
ibi biri kuba mugihe intambara ikomeje hagati ya Leta zunze ubumwe za America ifatanyije na Israel kuri Iran mugihe na Iran nayo iri gukora ibitero byo kwihorera aho iri kurasa bikomeye kubihigu byo muburasirazuba bwo hagati bifitanye ubushuti na Leta zunze ubumwe za America ndetse na Israel
ibi rero biraza gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuzamuka kumasoko mpuzamahanga kuko Iran iri mubihugu bigemura ibikomoka kuri peteroli byinshi ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ibihugu byo mu karere iherereyemo
