Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Ruhango ziravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka School Feeding yafashije cyane abanyeshuri, by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye, kuko ituma biga batuje badahangayikishijwe n’inzara.
Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Yashyizweho mu rwego rwo gukuraho imbogamizi abanyeshuri bahuraga na zo, zirimo gukora ingendo ndende bagiye kurya mu rugo cyangwa se bamwe bagahitamo guta ishuri kubera inzara.
Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Leta yasabye n’ababyeyi gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo gufasha abana kubona amafunguro ku ishuri. Ibi byafashije abanyeshuri benshi gukomeza amasomo yabo neza kandi bafite imbaraga zo kwiga.
Irakoze Teta Rarissa, wiga mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye muri GS Ruhango ADEPR, avuga ko gufatira amafunguro ku ishuri byafashije cyane cyane abakobwa kwirinda ibishuko bishobora kubakururira ibibazo birimo no guterwa inda imburagihe.
Ati: “Birazwi ko inzara ishobora gutuma umuntu akora ibintu atatekerezaga. Ariko iyo dufite ifunguro ku ishuri twiga dutuje, n’iyo mu rugo waba wahavuye nta kintu ufashe, ugera ku ishuri uzi ko uri burye.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhango ADEPR, Musabyemariya Immaculee, yavuze ko iyi gahunda yafashije cyane abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse inatuma bamwe mu bari barataye ishuri barigarukamo.
Yagize ati: “Hari abana bagera kuri 12 bari barataye ishuri ariko kubera iyi gahunda baragarutse. Tubaha ifunguro rya saa sita ndetse tukababikira n’iryo nimugoroba kugira ngo batahe bariye neza.”
Ababyeyi na bo bavuga ko bamaze kumenya agaciro k’iyi gahunda, bityo bakaba bashishikariza n’abandi kuyitabira kuko uruhare basabwa rutari runini ugereranyije n’inyungu abana babona.
Kaboneye Jean Paul, umwe mu babyeyi batuye muri aka karere, yavuze ko umubyeyi utarayitabira aba atarasobanukirwa neza akamaro kayo. Ati: “Tekereza gutanga amafaranga 970 ku gihembwe cyose umwana akabona ifunguro buri munsi. Ni gahunda ifasha cyane abana bacu.”
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko ababyeyi bamaze kumva neza iyi gahunda kuko ubu abagera kuri 95% bamaze gutanga umusanzu wabo mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Yongeyeho ko hashyizweho na gahunda yiswe “Imvunjwafaranga” ifasha ababyeyi badafite amafaranga gutanga umusanzu mu bundi buryo, nko gutanga inkwi zo gucana ku mashuri cyangwa gukora imibyizi mu mirima ihingwamo ibiribwa by’abanyeshuri.
Ati: “Iyo umubyeyi adafite amafaranga ashobora gutanga icyo afite nk’inkwi cyangwa imbaraga ze mu mirimo y’ishuri. Ibi byafashije cyane mu gutuma gahunda igerwaho n’abantu bose.”
Kugeza ubu, umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri abanza atanga umusanzu ungana na 10% by’amafaranga agenewe ifunguro, mu gihe mu mashuri yisumbuye Leta yishyurira buri mwana 60% by’ayo mafaranga, umubyeyi agatanga 40%.
Imibare ya Minisisteri y’uburezi mu Rwanda yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri 5.041 yigamo abanyeshuri 4.766.125 bangana na 35% by’abaturage bose b’igihugu.
Kuri ubu, Minisisteri y’uburezi mu Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi n’abaturage gukomeza gushyigikira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri.
Ibi bikorwa bizasozwa no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri, uzabera mu Karere ka Rusizi tariki ya 6 Werurwe 2026.


