Inoti za 500, 1000, 2000 n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 nta gaciro zigifite mu Rwanda

1 minute, 57 seconds Read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zirimo iza 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitazongera kugira agaciro mu gihugu. Icyakora, izo noti zizakomeza gukoreshwa mu gihe cy’amezi 12 uhereye igihe iteka rya Perezida rizikuyeho rizaba rimaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Ibi bikubiye mu Iteka rya Perezida nº 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, rikuraho zimwe mu noti zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda. Iri teka rigena ko izo noti zizahagarara burundu gukoreshwa nyuma y’umwaka umwe uhereye igihe ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta.

Mu noti zikuweho harimo inoti ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zari zarashyizweho n’iteka rya Perezida nº 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004. Harimo kandi n’inoti nshya ya 500 Frw yashyizweho n’iteka rya Perezida nº 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013.

Izindi noti zakuweho ni inoti ya 1000 Frw yashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 ndetse n’inoti ya 2000 Frw yashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 31 Ukuboza 2007.

Hakuweho kandi inoti za 5000 Frw zashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 5 Kamena 2004 n’indi yashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 12 Kanama 2009.

Ingingo ya kane y’iri teka ivuga ko: “Iri teka ritangira gukurikizwa hashize amezi 12 ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.” Ibi bivuze ko abaturage bazaba bafite igihe gihagije cyo guhinduranya izo noti mbere y’uko zitakaza agaciro.

Inoti nshya za 500 Frw na 1000 Frw zisanzwe zikoreshwa ubu mu Rwanda zashyizweho n’iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 2 Nyakanga 2019.

Ku rundi ruhande, inoti nshya za 2000 Frw na 5000 Frw zo zasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 30 Kanama 2024, zikaba zaravuguruwe mu rwego rwo kongeramo ikoranabuhanga rigezweho ribarinda kwigana.

Nk’uko byatangajwe na National Bank of Rwanda, impamvu nyamukuru yo kuvugurura imiterere y’inoti ari ukongera umutekano wazo no kuzihuza n’iterambere igihugu kigezeho.

Iyi banki yavuze ko inoti za 5000 Frw na 2000 Frw zari zimaze igihe kinini zidahindurwa, kuko zimwe muri zo zari zarakozwe mu myaka irenga icumi ishize. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa kongeramo ikoranabuhanga rishya rifasha kurwanya abigana amafaranga.

BNR kandi yavuze ko hanavuguruwe urupapuro rukorwamo izo noti kugira ngo zirusheho kuramba no gukomeza kugaragaza aho ubukungu bw’u Rwanda bugeze.

Iyi gahunda yo kuvugurura amafaranga iri mu murongo w’ibindi bihugu byinshi ku Isi bikomeje kuvugurura inoti zabyo hagamijwe kongera umutekano wazo no guhangana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwigana amafaranga.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *