Dore impamvu Soloba yibye amaturo mu bukwe bwa Micky na Ag Promoter

1 minute, 39 seconds Read

Umunyarwenya, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi Soloba yemeye ko yafashe amafaranga y’amaturo mu rusengero ubwo Micky yasezeranaga n’umugabo we Ag Promoter, asobanura ko yabikoze agamije gushimisha abantu no gukora ibyo bita “content creation.”

Mu kiganiro Micky yagiranye n’itangazamakuru mbere, yavuze ko byamubabaje cyane kubona umwe mu nshuti zabo wari no mu bambariye umugabo we ahaguruka nk’ugiye gutura, ariko aho gutura agafata amafaranga akayabika hanyuma agasubira kwicara.

Mu kiganiro cyabaye mu ijoro ryo ku tariki ya 15 Werurwe 2026, Soloba yemeye ko ayo mafaranga yayafashe koko, ariko avuga ko yabikoze ari ugushaka kurema ibintu bishimisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye yagize ati:

“Icyabinteye ni uko nari nagiye gushimisha abantu ariko ntibyagenze neza. Abantu badukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagomba kumenya impamvu tuba turi imbere ya kamera, bakamenya ko tuba turi gukora kontenti.”

Yakomeje asobanura ko akazi kabo ko guhanga ibishimisha abantu rimwe na rimwe gasaba gukora ibintu byateguwe cyangwa bitunguranye.

“Nubona nanyereye nkagwa hasi hari ubwo mba nanyereye bya nyabyo, ariko hari n’ubwo mba mbiteguye kuko biri mu kazi kanjye ko guhanga ibishimisha abantu. Abadukurikira bagomba kumenya ko tubaho twakoze kontenti.”

Icyakora, ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku magambo ya Micky wavuze ko yibye amafaranga y’amaturo kandi bikamubabaza, Soloba yanze kubivugaho byinshi, avuga ko yubaha urugo rwa Micky na Ag Promoter.

Yagize ati:

“Sinkishaka kongera kuvuga kuri ibyo bintu kuko Ag Promoter ni inshuti yanjye kandi ndamwubaha. Bivuze ko nubaha urugo rwabo, sinshaka kuvuga kuri Micky n’ibyo yavuze.”

Filimi nshya ya Soloba

Kuri ubu Soloba ari gukora filimi nshya yise Gakweto, igamije gusobanura neza inkuru ya Gakweto, izwi cyane mu mashuri yisumbuye aho abantu benshi bamufata nk’umudayimoni.

Soloba avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze Gakweto atari umudayimoni, ahubwo yari umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko akajya akora ibikorwa birenze imyaka ye bigatuma abantu bamwitirira ibya roho mbi.

Filimi Gakweto kugeza ubu imaze gukorwa ibice bibiri, kandi bivugwa ko ari imwe muri filimi za mbere mu Rwanda zikinwamo n’abantu benshi, kuko igaragaramo abakinnyi bagera ku 1000.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *