Adel Amrouche nyuma yo kwirukanwa mu mavubi yareze FERWAFA muri FIFA

0 minutes, 47 seconds Read

Ku wa 14 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yatangaje ko Amrouche yasezerewe ku mwanya w’Umutoza Mukuru w’Amavubi nyuma y’amezi 10 yari amaze ayatoza. Icyo gihe iri shyirahamwe ryavuze ko icyemezo cyafashwe bitewe n’uko atubahirije bimwe mu byari bikubiye mu masezerano y’akazi yari afitanye na ryo.

Nyuma y’iki cyemezo, Amrouche yandikiye FIFA ayimenyesha ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, asaba ko ikibazo cye gisuzumwa n’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026.

Yagize ati: “Yego, Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA avuga ko twamwirukanye bidakurikije amategeko. Icyo mugomba kumenya ni uko mu byo tumushinja nta cy’umusaruro kirimo. Mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze. Ntabwo ngiye kuvuga uko urubanza rwose ruteye, reka tubirekere abanyamategeko.”

Kugeza ubu, FERWAFA yatangaje ko ikibazo cyamaze gushyikirizwa abanyamategeko kugira ngo bagikurikirane, mu gihe hategerejwe uko FIFA igira icyo ibikoraho.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *