Cristiano Ronaldo ashobora kongera gukora amateka akomeye mu mupira w’amaguru, aho bishoboka ko yazakinana n’umuhungu we, Cristiano Ronaldo Jr, mu ikipe imwe mu mwaka utaha.
Uyu mukinnyi ufite imyaka 41 akomeje kwiyemeza kugera ku ntego yo gutsinda ibitego 1,000 mu mwuga we, aho asigaje ibitego 31 gusa ngo agere kuri uwo mubare udasanzwe.
Kuri ubu, Ronaldo Jr w’imyaka 15 amaze kugaragaza impano ikomeye cyane, cyane cyane mu makipe y’abana bato. Yatsinze ibitego byinshi mu marerero atandukanye yanyuzemo, harimo Real Madrid, Juventus na Manchester United, ubu akaba akinira Al Nassr.
Amakuru aturuka mu kinyamakuru cyo mu bihugu by’Abarabu yitwa Al Wiam avuga ko ikipe ya Al Nassr iri gutekereza ku kumuzamura mu ikipe nkuru mu mwaka utaha, bitewe n’uko amaze kugaragaza urwego ruri hejuru.
Ronaldo Jr yamaze no gukinira amakipe y’abato ya Portugal ndetse anegukana igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17. Imibare ye iratangaje: yatsinze ibitego 58 mu mikino 23 akinira Juventus yabatarengeje imyaka 9 ndetse n’ibitego 56 mu mikino 27 akinira Al Nassr yabatarengeje imyaka 15.
Ku rundi ruhande, Ronaldo mukuru nawe aracyari ku rwego rwo hejuru, aho ashobora no gukina Igikombe cy’Isi kizaba uyu mwaka, kizaba ari inshuro yagatandatu agikinnye ikintu cyaba ari amateka mashya. Ashobora kandi kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego mu marushanwa 6 atandukanye y’Igikombe cy’Isi.
Niba Al Nassr yafata icyemezo cyo kuzamura Ronaldo Jr mu ikipe nkuru, byaba bisa n’ibyabaye muri basketball aho LeBron James yakinnye hamwe n’umuhungu we Bronny James.
Nubwo ibi bitakunze kubaho cyane mu mupira w’amaguru, hari urugero rw’abakinnyi nka Eidur Gudjohnson wakinnye asimbuye se, ndetse na Rivaldo na Henrik Larsson nabo bakinnye n’abana babo.
Kuri ubu, Al Nassr iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona, ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, mu gihe Ronaldo amaze gutsinda ibitego 24 mu mikino 25.
Ikibazo cyo kwibaza ese tuzabona amateka mashya aho se n’umuhungu bakinana mu kibuga kimwe ku rwego rwo hejuru? Ibi biracyategerejwe n’isi yose y’umupira w’amaguru.


